Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida w’u Burundi yakuriye inzira ku murima Bank y’isi anavuga ko u Burundi butunze.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
October 28, 2024
in Regional Politics
0
Perezida w’u Burundi yakuriye inzira ku murima Bank y’isi anavuga ko u Burundi butunze.
83
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida w’u Burundi yakuriye inzira ku murima Bank y’isi anavuga ko u Burundi butunze.

You might also like

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yashimangiye ko nta gihugu na kimwe gikize ku Isi kurusha igihugu cye, ndetse ahita anamenyesha Banki y’isi ko atagikeneye imfashanyo, kuko igihugu cye kimaze kugera ku rwego rwo kugoboka no gufasha ibihugu bikenye.

Ibi yabigarutseho ku wa 25/10/2024, ubwo yafunguraga ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rwa Kabu 16 ruri mu ntara ya Cibitoki.

Mu ijambo yavugiye muri uwo muhango yashimiye Imana ko uru rugomero rwuzuye nyuma y’igihe kirekire rwaradindiye kubera abanzi b’iterambere batifuza ko u Burundi bubona umucyo.

Yagaragaje ko ubwo yicaraga ku ntebe iruta izindi mu gihugu cy’u Burundi, yashyize imbere umugambi wo kongera amashanyarazi, ariko akomwa mu nkokora n’abayobozi batifuza iterambere.

Yagize ati: “Nsanga urugomero rwa Mpanda barariye amafaranga yose bahita bigendera. Nsanga aha Kabu 16 iri gusemba. Ni umwana wavutse batamushaka.”

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yanenze raporo ya Banki y’isi yashyize igihugu cye ku mwanya wa mbere mu bihugu bikenye ku isi muri 2024, avuga ko ibyo byakozwe n’abanzi b’u Burundi.

Iyo raporo ivuga ko mu Burundi ikibazo cyo kubura ibiribwa cyikubye hafi inshuro zibiri ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afrika yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ni mu gihe abaturage bafite amashanyarazi muri iki gihugu batageze kuri 5%, kandi kubona amazi n’ibijanye n’isuku bikomeje kuba ingorabahizi.

Ndayishimiye ati: “Hari abantu bagize ishyari babonye mu Burundi nta bwaki, nta muturage uburara. Barandika mu binyamakuru, bashyira u Burundi mu bihugu 20 bifite inzara. U Burundi babwandikishije ibara ry’amaraso(umutuku) ngo nicyo gihugu cya mbere gishonje.”

Yavuze ko biteye agahinda kubona hari Abarundi barimo barwanya iterambere ry’igihugu cyabo, kandi hamwe n’abo bafatanyije, yababwiye ko umwanzi agucira icyobo, Imana ikagucira icyanzu.”

Ati: “Niba basenga shitani, nanjye nzasenga Imana turebe uzatsinda undi.”

Gusa, mu Burundi ubukene bukomeje kugira ingaruka zikomeye, kugeza aho bamwe bavuga ko bategereje urupfu kubera kubura uko babaho.

Ibiciro birahanitse cyane ku buryo kugira ngo umuntu azagure iby’ibanze nka essance, isukari, sima n’imiti bimusaba kwirya akimara.

Mu busanzwe, perezida w’u Burundi ntashaka kumva uvuga ko u Burundi bukenye, uvuze iryo jambo ahita amwita umwanzi w’igihugu.

Ndetse kandi agaragaza ko abadashaka kuvuga u Burundi neza ari Abarundi bahindutse abacakara b’u Rwanda.

Ndayishimiye yemeza ko bafashijwe n’igihugu cy’u Buhinde, ubukene bwa kemutse burundu kuva mu mwaka w’ 2015, ubwo u Burundi bwafatirwaga ibihano, ariko iki gihugu kikabugoboka mu rwego rwo kudaha agaciro imfashanyo z’amahanga.

Tags: Bank y'isiBukenyeNdayishimiyeU Burundi
Share33Tweet21Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Nyuma y'uko bimenyekanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
Hamenyekanye ibyangiritse ubwo Israel yagabaga igitero muri Iran cyo kwihorera.

Hamenyekanye ibyangiritse ubwo Israel yagabaga igitero muri Iran cyo kwihorera.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?