M23 yikomye Monusco inagaragaza ibibi biri gikorwa n’ingabo za Fardc.
Bikubiye mu itangazo umutwe wa M23 washize hanze, aho wasabye ingabo z’umuryango w’Abibumbye (Monusco) guhagarika gukoresha indege zitagira abapilote, no gukorana na Fardc n’imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR, bakomeje kwica Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda no gusahura ibyabo.
Iri tangazo umuvugizi wa M23 mu byapolitiki, Lawrence Kanyuka yarisohoye kuri uyu wa kabiri tariki ya 29/10/2024, nyuma yuko uruhande bahanganye rwakomeje ibikorwa bibangamira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Iri tangazo ritangira rivuga riti: “Turasaba Monusco guhagarika gukoresha drones zabo no guhagarika gukorana n’imitwe yemejwe n’umuryango w’Abibumbye ko yakoze genocide n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.”
Itangazo rikomeza rivuga kandi ko umutwe wa FDLR ukomeje gukorana n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (Fardc) mu bikorwa bihonyora uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Muri iri tatanze batanze urugero rw’ibyabaye uyu munsi, bavuga ko “bibye Inka 50 banica abungeri bazo babiri, banakomeretsa abandi babiri kuri uyu wa kabiri tariki ya 29/10/2024 ahagana isaha ya saa saba ahitwa i Karongi kwa Koki.”
Ibyo bibaye mu gihe no kuri uyu wa mbere, uyu mutwe wa M23 wari washyize hanze itangazo rivuga ibindi bikorwa byakozwe na Fardc n’abambari bayo, birimo abantu bishwe n’abashimuswe n’ubu bufatanye bumaze iminsi buhanganye n’uyu mutwe w’Abanyekongo bahagurikiye kurwanya akarengane gakorerwa Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Nanone kandi, M23 yashimye imbaraga zagaragajwe n’amahanga mu gushakisha umuti w’ibibazo biri muri RDC binyuze mu nzira y’amahoro, amahanga yari yanavuze ko adashobora kwihanganira akarengane nk’aka gakomeza gukorerwa abasivile.