Umuririmbyi, Israel Mbonyi uvuka i Mulenge yakiranywe urugwiro muri Tanzania.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi uvuka i Mulenge akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda yagaragarijwe urukundo ubwo yageraga mu gihugu cya Tanzania, nawe yerekana ko yanyuzwe.
Mbonyi yasesekaye muri Tanzania ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 31/10/2024 avuye i Rwanda aho asanzwe atuye.
Mu busanzwe uyu muhanzi ari mubamaze kubaka amateka mu karere k’iburasirazuba bwa Afrika, ubwo yageraga muri Tanzania yakiranywe urugwiro n’abamutumiye, ni mu gihe babyerekanishije igihe bamwakiraga kuko bahise bamwambika ibendera ry’igihugu cyabo mu rwego rwo kumwereka ko bamwishimiye ku butaka bw’iki gihugu.
Mbonyi yageze muri iki gihugu nyuma y’uko yatumiwe mu gitaramo cyiswe ‘Wakati wa Mungu. Iki gitaramo kizaba tariki ya 02/11/2024, kikazabera ahitwa Mlimani City. Ariko kandi hari n’ikindi azitabira kizabera Leaders Club.
Israel Mbonyi akimara kugera ku kibuga cy’indege cya Tanzania ntiyahishe amarangamutima ye y’uko bakiriwe, anaboneraho gutangaza ko yazanye n’itsinda rinini rimufasha kuririmba.
Yagize ati: “Twishimiye cyane kuba turi hano, Imana ibahe umugisha kubera uburyo mwatwakwiye twabyishimiye, twakunze iki gihugu, kandi si twe tuzarota twifatanya namwe mu gitaramo cyo guhimbaza Imana.”
Muri ibi bitaramo, Israel Mbonyi azaririmbana n’abaramyi barimo uwitwa Rehema Simfukwe, Halisi minisitiry, na Joel Lwanga.
Mu byatumye benshi ni uburyo amatike yo kwinjira mu gitaramo cya VIP (500 000 tsh) akijya hanze yahise agurwa agashira, benshi bakayabura.
Uyu muririmbyi, agiye muri Tanzania mu gihe ari mu myiteguro yogutaramira Abanyarwanda, ni igitaramo ngaruka mwaka yise “icyambu Live Concert” kizaba ku nshuro ya gatatu muri Bk Arena kizaba kuri Nohel mu mpera z’uyu mwaka.