Bibogobogo, inama yahuje ingabo z’u Burundi n’abaturage yavugiwemo amagambo akakaye.
None ku wa gatanu tariki ya 01/11/2024, mu Bibogobogo habereye ibiganiro byahuje ingabo z’u Burundi n’abaturage bo mu Bibogobogo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, maze abaturage basabwa kwitandukanya na Red-Tabara ngo kuko ifashwa n’u Rwanda nk’uko ingabo z’u Burundi zabivuze.
Ni nama yabereye mu muhana wa Bakomite ho muri Bibogobogo, ikaba yatangiye igihe c’isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu.
Ku ruhande rw’abaturage hitabiriye abarimo Chef Ngirumukiza ari nawe wakiriye iyi nama, mu gihe ku ruhande rw’ingabo z’u Burundi harimo n’abasirikare ba FARDC.
Ubwo umuyobozi w’ingabo z’u Burundi yafataga ijambo muri iyi nama yagaragaje ko Red-Tabara ari inyeshamba zirwanya Leta y’u Burundi, kandi ko zifashwa n’u Rwanda, ariko ibi u Rwanda rwagiye rubihakana inshuro nyinshi, hubwo rukavuga ko ntaho ruhuriye n’abarwanyi bo muri uwo mutwe bakomoka mu gihugu cy’u Burundi.
Yavuze ko izi nyeshamba zibarizwa mu misozi miremire y’Imulenge mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bityo asaba Abanyamulenge kutagira ubusabane ubwaribwo bwose n’izo nyeshamba kandi ko mu gihe ubwo bufatanye bwagaragaye, Abanyamulenge bazahura na kaga.
Ku ruhande rw’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge basobanuye ko ntaho Umunyamulenge ahuriye na Red-Tabara kandi ko uyu mutwe uri mubabasenyeye mu bice byinshi by’i Mulenge.
Ni mu gihe uyu mutwe, mu myaka ibiri ishize, wafatanyije na Maï Maï mu gusenyera Abanyamulenge ba Rurambo, i Ndondo ya Bijombo, Minembwe na Mibunda.
Ibi biganiro byaberaga mu Bibogobogo, byamaze umwanya ungana na masaha abiri.
Mu kurangiza ibi biganiro, abasirikare b’u Burundi na FARDC basezeranyije abaturage ko bagiye gukomeza gukurikirana ibi bera muri aka gace ku bijanye n’umutekano, ndetse banaseranya ko bazongera kuhagaruka bidatinze.
Nyuma aba basirikare bongeye gusubira i Baraka kuko niho n’ubundi bari baturutse, nk’uko twabitangaje mu nk’uru zatanzwe igitondo cyo kuri uyu wa gatanu.