Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Idini rya Gatolika muri RDC ryasabye Tshisekedi ibikomeye.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
November 2, 2024
in Regional Politics
0
Idini rya Gatolika muri RDC ryasabye Tshisekedi ibikomeye.
92
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Idini rya Gatolika muri RDC ryasabye Tshisekedi ibikomeye.

You might also like

Kigali yafashe umwanzuro ukakaye nyuma y’uko RDC iyitambitse imbere.

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Inama y’igihugu y’Abepisikopi bo muri Gatolika muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yasabye perezida Félix Tshisekedi kugira ibyo ahindura igihugu kije ku murongo, byumwihariko kubijanye n’umutekano na politiki, kugira ngo amahoro agaruke mu baturage baturiye iki gihugu.

Ni icyifuzo inama y’Abepisikopi muri RDC yatanze ikoresheje itangazo yashyize hanze tariki ya 31/10/2024. Iri tangazo rikaba ryarateweho umukono n’Abashumba ba Diyoseze Gatulika bose muri iki gihugu, barigenera perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi.

Umunyamabanga mukuru w’iyinama, Musenyeri Donatien Nshole, avuga kuri iri tangazo, yavuze ko barisohoye nyuma y’uko Tshisekedi agaragaje umugambi wo guhindura itegeko nshinga ry’iki gihugu.

Yavuze ko iki cyifuzo cyatanzwe n’umukuru w’igihugu, atari ingingo yihutirwa kuko n’ikorwa ryabyo, risaba ubushibozi bw’amafaranga, mu gihe hari byinshi bikenewe gushyirwamo ayo mafaranga.

Yagize ati: “Perezida yatangaje ko atari ngombwa ko bijya mu baturage gukusanya ibitekerezo kuri kamarampaka, kuko kamarampaka isaba amatora. Kandi hari ibibazo byinshi by’imibereho y’abaturage bikeneye amafaranga. Ikindi kandi yavuze ko atagamije gushaka manda ya gatatu, akwiye kubishingira ku itegeko nshinga.”

Yavuze ko guhindura itegeko nshinga bishobora kuganisha ahabi igihugu. Ati: “Dukurikiranira hafi impaka ku guhindura itegeko nshinga. Ni ikibazo gikomeye gishobora guhungabanya igihugu mu gihe kitakwitabwaho mu bushishozi.”

Muri iri tangazo ry’inama y’Abepisikopi muri RDC, basabye umukuru w’igihugu gushyira imbogamizi mu zindi ngingo zireba ubuzima bw’igihugu, zirimo ingamba zafashwe zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko uburezi bw’ibanze ndetse n’imishinga igamije kuzamura ubukungu.

Iri tangazo rigira riti: “Ikindi kandi tubona imishinga myinshi ipfira mu kuyikurikirana. Bigaragara ko imishinga myinshi yakabyariye inyungu abaturage, ihura n’ibibazo, kubera imicungire n’imikoreshereze mibi y’amafaranga ashyirwamo.”

Bavuga ko nubwo perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yashyizeho ingamba zo kuzamura imibereho y’abaturage, ariko Abanyekongo bakomeje kubaho ubuzima bubi, burimo kutagira ibikorwa remezo by’ibanze, ubukene bukabije mu gihe iki gihugu gikungaye ku bukungu ahanini ku mabuye y’agaciro ndetse n’ubundi butunzi kamere.

Tags: AbepesikopiRdcTshisekedi
Share37Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kigali yafashe umwanzuro ukakaye nyuma y’uko RDC iyitambitse imbere.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kigali yafashe umwanzuro ukakaye nyuma y’uko RDC iyitambitse imbere.

Kigali yafashe umwanzuro ukakaye nyuma y'uko RDC iyitambitse imbere. Igihugu cy'u Rwanda cyikuye mu muryango wa CEEAC nyuma y'aho Repubulika ya demokarasi ya Congo ikibangamiye. Uyu mwanzuro u...

Read moreDetails

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Kwa Tshisekedi barakajwe n'itsinda ry'abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23. Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko yababajwe n'urwego rwa karere ka Afrika y'ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura...

Read moreDetails

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails
Next Post
Visi perezida wa Kenya Kithure Kindiki warahiye ni muntu ki.

Visi perezida wa Kenya Kithure Kindiki warahiye ni muntu ki.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?