FARDC yahawe imyitozo iyifasha guhashya umutwe wa M23.
Ingabo z’u muryango w’Abibumbye, Monusco, ziri muri Repubulika ya demokarasi ya Congo zahaye imyitozo ikaze ingabo za za RDC, hagamijwe gutsintsura umutwe wa M23 mu bice igenzura byo muri Kivu Yaruguru.
Iyi myitozo yahawe abasirikare ba FARDC n’abarwanyi b’u mutwe wa FDLR, ikaba yarabereye i Bunia mu Ntara ya Ituri.
Ni myitozo igamije kongera ubushobozi mu gisirikare cya FARDC n’abambari bacyo.
Bahawe ubumenyi bwo hejuru mu guhiga umwanzi, tekiniki z’urugamba, ndetse no kwirwanaho bakoresheje ingufu z’umubiri n’amayeri y’ubutasi.
Ni mu gihe kandi batojwe uko bagomba gushikama imbere y’umwanzi, n’uburyo bwose bukoreshwa mu guca intege uwo bahanganye, kugira ngo barusheho kugira imbaraga mu rugamba.
Mu butumwa bahawe, bibukijwe ko ibyo bigishijwe bigomba gushyirwa mu bikorwa ku mirongo y’imbere, kuko bizeweho ubushobozi bwo gutsinda umutwe wa M23 mu bice ukomeje kwigarurira, bityo bakarushaho gutanga umusanzu mu kugarura amahoro.
Basabwe kandi gutinyura no guha ubumenyi bagenzi babo, biganjemo aba Wazalendo, bumva urugamba ruhinanye, bagakuramo akabo karenge, bigatanga icyuho gukubitwa na M23 amanywa n’ijoro.
Amakuru avuga ko Monusco yabibukije ko uwo bahanganye afite imbaraga n’imyitozo ihagije, ko icyo basabwa ari ugushikama bagakoresha ubunararinonye bakuye muri iyi myitozo, kugira ngo barusheho kugira ubushobozi mu guhangana n’umwanzi wabo.
Ingabo za Monusco zishinjwe kenshi gukorana n’imitwe irimo na FDLR, yahawe icyicaro cy’imbere mu yigize ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Kinshasa, zimaze igihe zirwana na M23, ibyo bikaba bigaragaza impungenge ku mikorere y’izi ngabo.
Kugeza ubu, imirwano ikomeye imaze iminsi ibera muri Walikale aho inyeshamba ziyobowe na Gen Sultan Makenga zikomeje kwigarurira uduce dutandukanye.
M23 ivuga ko ihuriro ry’Ingabo za FARDC, FDLR Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC ari ryo ribagabaho ibitero mu duce dutuwe cyane zikoresheje imbunda ziremereye, ku buryo hari n’abakomereka abandi bagapfa.
Bivugwa kandi ko Monusco irimo guha ziriya ngabo zirimo FARDC na FDLR ubufasha mu bijyanye n’ubutasi.
Iri huriro ryanemeje ko ritazatererana abaturage n’abasivili ndetse n’ibyabo, gusa ryibutsa umuryango mpuzamahanga ko rishaka imishikirano na leta ya Kinshasa mu rwego rwo gukemura amakimbirane bafitanye, kugira ngo habeho amahoro arambye n’umutekano.