Muri Kivu y’Amajy’epfo, Abanyamulenge bari gucurwa bufuni na buhoro .
Ni amakuru yashyizwe ku karubanda na bamwe mu Wazalendo baturiye i Bukavu, aho bagaragaje ko “Wazalendo” bari mu gukora amanama yo kwica Abanyamulenge baturiye i Nyangenzi kandi ko uyu mugambi wikomwe imbere n’umusirukare mukuru ukuriye ingabo za Leta muri Kivu y’Epfo, ariko ko uwo mugambi ukomeje gucurwa.
Amasoko yacu atandukanye avuga kuri iy’inkuru, yemeza ko Abanyamulenge bagenderewe kwicwa ari abaturiye isantire (centre) ya Nyangenzi haherereye muri grupema ya Kahongo, teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ni amakuru kandi ahamya ko uyu mugambi wo kurandura Abanyamulenge bo muri Nyangenzi, uyobowe na General Padiri ukuriye Wazalendo bose muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Shabade ureba Wazalendo muri Kivu y’Amajy’epfo, Lt Col Tambwe ureba ingabo ziri muri Centre ya Nyangenzi na T3 wa Region muri Kivu y’Epfo, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bava mu mitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR.
Bikavugwa ko hari inama itegura ibyo bikorwa, iheruka kubera mu mujyi wa Bukavu, kandi ko yabaye ku wa mbere tariki ya 04/11/2024 . Bamwe mu bari bayitabiriye baje kugira amahirwe make, batabwa muri yombi n’ingabo za General, ukuriye abasirikare ba Leta muri Kivu y’Amajy’epfo.
Kugeza n’ubu abafashwe baracyafungiwe muri Camp Nsayo, nk’uko iy’inkuru ikomeza ibivuga.
Ubuhamya buvuga kuri iy’inkuru Minembwe.com yahawe n’umukozi wa Leta ukorera muri ibyo bice, ariko utashatse kwivuga amazina; yahamije ko aya makuru yayahawe n’umuzalendo udashaka ko amaraso y’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge ameneka.
Avuga ko nubwo umusirikare mukuru ureba region ya Kivu y’Amajy’epfo yabyikomye imbere ariko ko bidahagaze, kandi ko Abanyamulenge batagomba kwirara.
Yagize ati: “Ibyo bintu biduteye ubwoba! Kandi ni umugambi urimo n’Abanyekongo batuye muri Amerika, ngo kuko aribo batanga inkunga mu rwego rwo kugira ngo Abanyamulenge bakorerwe jenoside.”
Yavuze kandi ko uwo mugambi uteguwe ko bazica Abanyamulenge bakoresheje imipanga, imbunda na Lisansi (igitero, essance) n’udufuni.
Sibwo bwa mbere, abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bacurirwa imigambi yo kwicwa muri RDC, kuko no mu myaka ishize byarabaye, yewe ndetse no mu mwaka w’ 1996 bigeze guhabwa igihe ntarengwa cyo kuba bavuye ku butaka bw’iki gihugu, bitaba ibyo bakarimburwa bose, usibye ko bagenda birwanaho kugeza na magingo aya, Abanyamulenge baracyakomeje kwirwanaho.
Ariko akenshi aba Banyamulenge bavuga ko barindwa n’Imana yabo iba mu ijuru iyo bita Imana y’Imulenge cyangwa ya Israel.