Ibibazo by’ingutu Abanyamulenge bakomeje guhura nabyo muri RDC, byagejejwe imbere y’abayobozi bo hejuru.
Intumwa z’Abanyamulenge zo muri Shikama y’i Bukavu, zagejeje ibibazo by’ugarije ubwoko bwabo, by’umwihariko ibyo gufungwa n’ibindi bitandukanye, babigejeje kwa guverineri w’intara ya Kivu y’Amajy’epfo, nawe abizeza ko agiye kubikemura vuba.
N’intumwa zarimo bwana Jackson Sebikabu na mwami Zachee Muhamiriza n’abandi bagabo batandukanye bagize Shimaka y’i Bakavu mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Minembwe.com yamenye neza ko ku wa Kabiri tariki ya 06/11/2024, kwaribwo iyi delegation yageze mu biro bya guverineri w’intara ya Kivu y’Amajy’epfo, aho ari nawe wahise anabakira.
Ubwo iz’intumwa zarizimaze kwa kirwa na guverineri, zamugejejeho ibibazo by’ingutu Abanyamulenge bakomeje guhura nazo muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahanini mu Burasirazuba bwacyo.
Inyandiko zashyizwe hanze na Shikama ubwayo, zivuga ko Abanyamulenge bafungirwa ubusa kandi ko ari nta kindi bazira usibye ubwoko bwabo. N’inyandiko kandi zinagaragaza ko uwafashe ijambo wa mbere muri aba Banyamulenge ari Sebikabu aho yaje kunganirwa na mwami Zachee Muhamiriza, mu gihe David Muganwa we, ubwo bari muri ibyo biganiro na guverineri yavuzemo n’ikibazo cy’umugabo w’umunyamulenge ufunzwe nabi mu Mikenke.
Nyuma guverineri nawe aza ku bizeza ko agiye gukurikirana iri hohoterwa rikorerwa Abanyamulenge, kandi ko icyo kibazo azakigeza kwa perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi Tshilombo.
Sibyo gusa bwana guverineri yabijeje azabafasha, kuko yababwiye ko azigerera no mu Minembwe kugira ngo amenye neza ibibazo bihari.
Nanone kandi iyi delegation yanashimiye guverineri kuba yakiriye ibyifuzo byabo, ndetse baza no kumuha Inka yo ku mushimira.
Ibyo bikozwe mu gihe guhohotera Abanyamulenge mu Minembwe no mu nkengero zayo, byari byongeye gufata indi ntera aho bafungwa umunsi ku wundi, ababafunga n’ingabo za FARDC. Igitangaje hafungwa ingeri zose, abasore, abagabo bakuze ndetse n’abasaza bari mu kigero cy’imyaka irihejuru ya 70.
Twavuga nk’umusaza w’imyaka 70 y’amavuko, witwa Zakayo uheruka gufungwa azira drone y’izi ngabo yaburiwe irengero, aho bamufunze iminsi igera ku 10 bamubwira ko Inka ze kwarizo zariye iriya drone.
Habuze ubushake ariko ubundi ibibazo twagize birazwi
priligy amazon canada Measuring autophagic activity using immunohistochemistry can be challenging often because it is difficult to differentiate between LC3 and LC3 II by IHC in tissue sections