Kamala watsinzwe amatora muri Amerika yagize icyo abivugaho.
Harris Kamala wari umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku munsi w’ejo hashize muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yemeye ko yatsinzwe, arangije ashimira Donald Trump wegukanye iyi ntsinze.
Amezi yari abaye atatu, Harris Kamala abwira Abanyamerika imigabo n’imigambi abafitiye mu gihe boramuka ba mutoreye kuba umukuru w’igihugu mu myaka ine iri imbere.
Muri icyo gihe cyose yari afite icyizere ko amahame ye, ibyo yemera n’ibyo yifuza kugeza kuri Amerika aramutse atowe bihagije ku muhesha icyizere cy’amatora ngo bamuhundagazeho amajwi.
Icyo gihe cyose cyashojwe n’ijoro ry’itora, we n’abamushigikiye barinze bagera ku munota wa nyuma bagikomanga umuryango ku wundi bakangurira abaturage gutora.
Gusa, ibyakurikiyeho sibyo yari yiteze kuko byarangiye bwana Donald Trump barimo bahatanira uwo mwanya amurushije amajwi.
Ijambo rya Harris Kamala ryo kwemera ibyavuye mu matora, yarivugiye kuri kaminuza ya Howard, aho yarangirije amashuri mu mwaka w’1986 hari hateraniye abiganjemo urubyiruko. Imbere y’imbaga y’abari bamishyigukiye, maze agira ati:
“Uyu munsi umutima wanjye uruzuye. Wuzuye ishimwe kubera icyizere mwangiriye, wuzuye urukundo rw’igihugu cyacu, kandi wuzuye ukwiyemeza ibyavuye mu matora, si byo twaharaniye, si byo twatoreye. Ariko munyumve, nimvuga ngo, ururimi rw’isezerano ry’Amerika, ruzahora rwaka.”
Yunzemo kandi ati: “Ruzahora rwaka igihe cyose tutazarambirwa kandi tugakomeza kubiharanira. Tugomba kwemera ibyavuye mu matora. Kare navuganye na perezida watowe ndamushimira. Kandi namubwiye ko tuzamufasha we n’abo bazakorana mu byerekeye guhererekanya ububasha. Kandi ko tuzahererekanya ububasha mu mahoro.”
Kamala yavuze ko yahisemo gushimangira ko mu ihame rya demokorasi y’Amerika ry’uko utsinzwe amatora agomba kwemera ibyavuye mu matora.
Yagize ati: “Uku ni ko konyine demokorasi itandukana n’igitugu kandi ushaka icyizere cya rubanda agomba kugiharanira.”
Ariko iki cyizere cya rubanda Kamala yavugaga nticyashoboye kugaragara mu majwi y’abamutoye.
Donald Trump watsinze amatora yahuye na byinshi bituma isura ye itagaragara neza muri rubanda.
Mu kwezi kwa Gatanu yabaye perezida wa mbere w’Amerika wahamijwe icyaha , ubwo urukiko rwa New York rwamuhamyaga ibyaha 34 byo kuriganya inyandiko y’ubucuruzi agamije guhisha amafaranga yahonze umugore uzwi muri Filimi z’imibonano mpuzabitsina.
Inzira ye ya politiki yasaga nk’irangiye ubwo yangaga kwemera ko yatsinzwe amatora yo mu 2021 ku itariki ya 06 z’ukwezi kwa mbere aho ndetse abamushyigikiye byarangiye bagabye igitero ku nteko ishinga amategeko y’Amerika.
Ibi byose, Trump yabinyuzemo akomeza urugendo rwe rwa politiki; ibisigaye n’ugutegereza icyo ahishiye Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’abaturage bayo.