Abayobozi ba Kinshasa bagaraje icyabababaje ubwo minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda yageze i Goma.
Inteko inshinga amategeko ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yarakariye Leta y’iki gihugu, kubera isaluti abasirikare ba FARDC bahaye minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe ubwo yageraga i Goma mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru ahagana ku wa kabiri tariki ya 05/11/2024, nibwo minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda yari i Goma, akaba yari yitabiriye ibikorwa byishirwaho rya komisiyo ihuriyemo RDC, u Rwanda na Angola ishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’imyanzuro ya Luanda.
Ubwo bwana Olivier Nduhungirehe yageraga i Goma yakiriwe na guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, major Gen Peter Cirumwami wari kumwe n’abarimo umukuru wa Polisi muri Kivu Yaruguru, ari nabwo bamutereye isaluti cyangwa kumuha icyubahiro cya gisirikare.
Ibi byatumye abadepite ba RDC ubwo bari bateranye ku wa kane bagiye impaka ku mushinga werekeye kongera ibihe bidasanzwe bya gisirikare mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, Vital Kamerhe uyoboye inteko ishinga mategeko ya Congo yavuze ko we na bagenzi be bababajwe n’icyubahiro Nduhungirehe yahawe.
Kamerhe yanahise asaba minisitiri w’ungirije w’ubutabera, Samuel Mbemba, kugeza kuri minisitiri w’intebe, Judith Suminwa uburakari bw’abagize inteko ishinga mategeko kubera ibyabaye.
Yagize ati: “Icya nyuma kireba minisitiri w’intebe, ni uburakari bwacu kuri minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda akigera i Goma. Si bibi kuko dushyigikiye amahoro, ariko kuba dushobora kumuha ibyubahiro byinshi, bigakorwa na guverineri wa gisirikare n’ukuriye Polisi mu ntara mbona bikomeye cyane, ndetse ntituzi ibyo turimo gukora.”
Kamerhe yavuze ko minisitiri w’intebe agomba kumenyeshwa ko ubutaha Nduhungirehe nasubira muri RDC adakwiye gutererwa isaluti ya gisirikare, ngo kuko n’abaminisitiri b’abanyekongo iyo bageze mu Rwanda badahabwa icyo cyubahiro.
Ati: “Mu mujyi wa Goma wahowe Imana, twakiriye minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda hanyuma guverineri wa gisirikare akaba ari we bishishikaza? Akabikora ari kumwe n’umuyobozi wa polisi mu ntara! Turabyanze, ubibwire madamu minisitiri w’intebe. Abadepite bose b’igihugu byabababaje.”
priligy medication We also vacationed, taking a barge trip in the south of France as part of our October 2007 trip, spending a week with Eve s brother and his family on Edisto Island in South Carolina in January 2008, and spending several days at a chateau in the wine country as part of our trip to Bordeaux