• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Amerika: Mu shyaka ry’Abademokarate ntibavuga rumwe ku itsindwa rya Kamala Harris.

minebwenews by minebwenews
November 11, 2024
in World News
1
Amerika: Mu shyaka ry’Abademokarate ntibavuga rumwe ku itsindwa rya Kamala Harris.
72
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amerika: Mu shyaka ry’Abademokarate ntibavuga rumwe ku itsindwa rya Kamala Harris.

Ni impaka zazanwe na Nacy Pelocy wo mu ishyaka ry’Abademokarate yavuze ko abo mu ishyaka rye bari kuba bari twaye neza mu matora aheruka kuba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iyo perezida Joe Biden aza kuba yararetse kwiyamamaza hakiri kare.

Nancy Pelocy yahoze akuriye inteko ishinga mategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba ari umwe mu bayobozi bakomeye muri iri shyaka ry’Abademokarate.

Amagambo ya Nancy Pelocy aje mu gihe amatora yarangiye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru dusoje, kandi ishyaka rye rikaba ryaratsinzwe aho ndetse binavugwa ko iri shyaka ry’Abademokarate rishobora no gutakaza amajwi mu mitwe yombi(uwabadepite n’uwabasenateri) yo mu nteko ishinga amategeko y’Amerika.

Ibyo Pelocy abizanye mu gihe kandi byavuzwe ko ariwe wari warahatiye Biden kureka kwiyamamaza. Biden yaje kubireka nyuma y’uko yari amaze kotswa igitutu cyane nabo mu ishyaka rye, ariko aza kubyemera mu gihe yari yitwaye nabi mu kiganiro mpaka yagiranye na Trump.

Ubwo Biden yasozaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza, yihutiye gushigikira visi perezida Kamala Harris ngo abe ari we umusimbura mu kwiyamamaza. Yatsinzwe byagatangaza na perezida watowe Trump mu matora yabaye ku wa Kabiri mu Cyumweru gishize.

Pelocy yabwiye itangaza makuru cya The New York Time ati: “Icyari cyitezwe cyari uko, iyo perezida ajya ku ruhande, byari gutuma habaho amatora y’ibanze yagutse.

Avuga ko amatora y’ibanze yagutse yari kwitabirwa n’abakandida benshi b’abademokarate, bagahatanira kwemezwa n’abarwanashyaka b’iryo shyaka kugira ngo havemo umwe muri bo wo gusimbura Biden akiyamamaza nk’umukandida w’iryo shyaka.

Pelocy yavuze ko Harris yari kuba yaritwaye neza muri ayo matora y’ibanze kandi ko ibyo byari gutuma agira imbaraga cyane mu cyiciro gikurikiyeho.

Pelocy uyu unenga Joe Biden yongeye gutorerwa kuba umwe mubagize inteko inshinga amategeko umutwe wa badepite ku nshuro ya 20 aho ahagarariye leta ya California.

Si Pelocy wenyine utaho imfane Joe Biden ahubwo nabajyanama ba Harris Kamala na bo ibyo gutsindwa kwe babyegetse kuri Biden, bavuga ko Biden yagakwiye kuba yararetse kwiyamamaza hakiri kare.

Umujyanama umwe utatangajwe izina yagize ati: “Twakoze ibikorwa byo kwiyamamaza byiza cyane uko twari tubishoboye, tuzirikana ko Joe Biden yari perezida.

“Joe Biden ni we mpamvu imwe rukumbi yatumye Kamala Harris n’abademokarate batsindwa ijoro ryo ku wa Kabiri.”

Gusa uwahoze ari umujyanama wa Biden yabwiye igitangazamakuru cya Axios, nacyo cyibanda ku byapolitiki, ko Harris Kamala arimo gushaka inzitwazo.

Ati: “Ni gute wakoresheje miliyari 1 y’amdolari y’Amerika utizeye ko utsinda ? Nibareke inzitwazo ibyabaye byarangiye.”

Uyu mujyanama wa Biden yanongeyeho ko “abajyanama b’uwahoze ari perezida wa Amerika, Barack Obama ari bo bakwiye kwegekwaho gutsindwa kwa Kamala Harris kuko bashishikarije mu ruhame gusubiranamo kw’abademokarate kwo gusunikira hanze Joe Biden, ntibanashaka ko Kamala Harris aba umukandida.”

Naho uwitwa John Fetterman wo muri Leta ya Pennsylvania, w’umudemokarate, yegetse gutsindwa mu matora kw’ishyaka ryabo ku bantu bacuze umugambi wo gukuraho Biden.

Tags: AbademokarateAmatoraImpakaKamala Harris

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?