• About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, November 4, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

I Kinshasa uzwi mu banyapolitiki bakomeye yatawe muri yombi, hamenyekana n’impanvu yabyo.

minebwenews by minebwenews
November 15, 2024
in Regional Politics
2
I Kinshasa uzwi mu banyapolitiki bakomeye yatawe muri yombi, hamenyekana n’impanvu yabyo.
90
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Kinshasa uzwi mu banyapolitiki bakomeye yatawe muri yombi, hamenyekana n’impanvu yabyo.

Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, Delly Sesanga, washinze ishyaka Envol, yafunzwe, ubwo yatangiraga imyigaragambyo yo kwamagana umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo kuvugurura itegeko nshinga.

Mu ruzinduko perezida Félix Tshisekedi aheruka kugirira i Kisangani ku itariki ya 23/10/2024, yarutangajemo ko itegeko nshinga iki gihugu gikoresha ryanditswe n’abanyamahanga, bityo ko rikwiye guhindurwa, rikaryana n’igihe.

Tshisekedi kandi yanavuze ko iri tegeko nshinga ko ryanandikiwe mu mahanga.

Yagize ati: “Itegeko nshinga ryacu si ryiza. Ryandikiwe mu mahanga, ryandikwa n’abanyamahanga. Dukeneye itegeko nshinga rijyanye n’uko ibintu bihagaze.”

Ariko amakuru avuga ko Tshisekedi yashyize uyu mugambi hanze, mu gihe byari byaramaze ku menyekana ko ishyaka rye rishaka guhindura iri tegeko nshinga.

Sesanga rero watawe muri yombi, yari amaze iminsi yamagana uyu mugambi yifashishije imbuga nkoranyambaga, ndetse yanafunguye urubuga rukusanya ibitekerezo by’abaturage bigaragaza ko batumva uwo mugambi.

Ku munsi w’ejo hashize, itariki ya 14/11/2024, Sesanga hamwe n’itsinda ryari rimushigikiye rinini bakoze imyigaragambyo bamagana uyu mugambi, abapolisi nibwo baje kumufata baramufunga.

Nyuma yitabwa muriyombi ry’uwo munyapolitiki, abantu benshi barimo abanyapolitiki barabyamaganye.

Nka Moïse Katumbi yagize ati: “Turasaba perezida Félix Tshisekedi gufungura byihuse Sesanga n’inzindi mfungwa.”

Yunzemo kandi ati: “Gukurikirana abatavuga rumwe n’ubutegetsi kugira ngo uvugurure itegeko nshinga rigufashe kubugumaho ni ikosa rikomeye risenya abanyagitugu bose.”

Na Ados Ndombasi uri mubatavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko iki gikorwa Sesanga yakoze kigaragaza ko badashaka manda ya gatatu ya perezida Félix Tshisekedi.
Anasaba ko abafunze Sesanga bamurekura kandi bigakorwa vuba.

Tags: KinshasaSesangaYatawe muri yombi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?