Ibiganiro bikaze hagati ya bayobozi ba RDC na perezida wa Uganda.
I Kampala muri Uganda, perezida Yoweli Kaguta Museveni yakiriye itsinda ry’abadepite bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo bagirana ibiganiro bigamije kunoza umubano w’ibihugu byombi.
Ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru dusoje, tariki ya 16/11/2024 nibwo uwo mubonano wabaye, ubera i Kampala muri Uganda.
Itsinda ry’abadepite ryaje riva muri RDC ryari riyobowe na bwana Lambert Mende Omalanga, wabaye minisitiri w’itangazamakuru n’itumanaho ndetse n’umuyobozi wa Guverinoma ya Joseph Kabila Kabange.
Perezida Yoweli Kaguta Museveni yakiriye ir’itsinda bagirana ibiganiro bikomeye bikaba byarabereye mu muhezo.
Amakuru yemeza ko impande zombi zemeranyije umushinga wo gushyiraho itsinda ry’ubutwererane hagati y’inteko ishinga mategeko z’ibihugu byombi.
Hemejwe ubufatanye mu gukurikirana no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ihuriweho mu by’ubukungu ndetse n’umutekano, hagamijwe guteza imbere imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi.
Lembert Mende yavuze ko mu byo baganiriye harimo no gukomeza ubufatanye mu guhashya umutwe wa ADF-NALU wayogoje u Burasirazuba bwa RDC.
Muri iyi minsi umubano wa RDC na Uganda ugenda urushaho gukomera ni mu gihe abategetsi ba Kinshasa bakomeza gusimburana baja i Kampala mu biganiro, mu gihe imirwanoyo ikomeje hagati y’igisikare cy’iki gihugu cya RDC n’umutwe wa M23 mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Perezida Yoweli Kaguta Museveni yakunze kugaragaza ko umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC uzava mu kuganira hagati y’ubuyobozi bwa Kinshasa na M23.
Ibyo perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi atarigera yumva, hubwo avuga ko no kurota yaganiriye n’uwo mutwe bitazamubaho.
[url=https://fastpriligy.top/]priligy results[/url] Ernst ME, Carter BL, Basile JN
You may need or want to wait to have children for a variety of reasons [url=https://fastpriligy.top/]dapoxetine for premature[/url] Cardiac TGF ОІ1, CTGF, ACE and AT 1A receptor gene expression
Symptoms and signs of CVT can be grouped into three major syndromes [url=https://fastpriligy.top/]buy priligy on the internet without a prescription[/url]