Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

RDC: Tshisekedi yasabwe ku titwara nk’umwana w’umutesi ukina n’umuriro!

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
November 19, 2024
in Regional Politics
0
RDC: Tshisekedi yasabwe ku titwara nk’umwana w’umutesi ukina n’umuriro!
88
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

RDC: Tshisekedi yasabwe ku titwara nk’umwana w’umutesi ukina n’umuriro!

You might also like

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, basabye perezida w’iki gihugu, Félix Tshisekedi umaze igihe avuga ibyo guhindura itegeko nshinga ry’iki gihugu kutitwara nk’igitambabuga gikina n’umuriro.

Bwa mbere, Tshisekedi yatangaje ibyo guhindura itegeko nshinga ubwo yari i Kisangani, hari ku itariki ya 23/10/2024. Yavuze ko itegeko nshinga ry’iki gihugu rigomba kuvugururwa ngo kuko ryandikiwe mu mahanga, kandi ryandikwa n’abanyamahanga.

Aza gutangaza ko hazashyirwaho komisiyo ishinzwe kuzaryigaho kugira ngo basuzume uko rikwiye guhindurwa.

Zimwe mu ngingo Tshisekedi anenga harimo igena ishyirwaho rya guverinoma n’iyo gutangira inshingano kw’itegeko nshinga amategeko.

Ahamya ko zituma imirimo y’izi nzego z’ingenzi mu gihugu itinda bitewe n’itegeko nshinga.

Harimo kandi n’ingingo ya 217 avuga ko ihatira Abanyekongo kuba bahara ubusugire bw’igihugu cyabo mu gihe bwaba buvogerewe n’ibihugu baturanye.

Yongera kugaragaza ko itegeko nshinga rigonganisha ba guverineri b’intara n’abagize inteko ishinga mategeko ku rwego rw’i Ntara , bagahora mu makimbirane; asobanura ko nirivugururwa, iki kibazo kitazongera kubaho.

Ubwo kandi uyu mukuru w’iki gihugu yari i Lubumbashi, yatangaje ko nta muntu n’umwe ufite ububasha bwo kubuza umukuru w’igihugu gutegura guhindura itegeko nshinga.

Anagaragaza ko abanyapolitiki n’abakuru ba madini bashatse guhindura ibyo yavugiye i Kinshasa ngo bavuga ko yavuze ibya manda ya Gatatu kandi ntaho bihuriye n’ibyo yatangaje.

Ibi nibyo abanyapolitiki bo muri iki gihugu bahuriyeho barabyamagana, bavuga ko ari ugukina n’umuriro waka.

Nka Moïse Katumbi uri mubahatanye na Tshisekedi mu matora y’ubushize, yavuze ko kuba Tshisekedi ashaka guhindura itegeko nshinga, bigaragaza inyota yo kuguma ku butegetsi, bikaba ari ikosa ryiyongera kuri manda ya kabiri itaranyuze mu mucyo.

Martin Fayulu uhora avuga ko ari we watsinze amatora yo mu 2018, yabwiye Perezida Félix Tshisekedi ko ingingo ya 217 akunze kuvuga ko igamije kugurisha ubusugire bw’igihugu ayisobanura uko itari, bityo amwerurira ko ari gukina n’umuriro.

Naho Dr Denis Mukwege we, yahamagariye abaturage kurwanya no kwamagana ufite umushinga wo guhutaza demokarasi.

Tshisekedi, ubutegetsi bwe, bunengwa ahanini kuba butakemuye ibibazo birimo ibya ruswa, umutekano muke cyane mu Burasirazuba bw’iki gihugu ndetse n’ubukene bwazengereje abaturage batuye iki gihugu mu gihe iki gihugu cyabo gikungagahaye ku mabuye y’agaciro.

Tags: Akina n'umuriroItegeko nshingaRdcTshisekedi
Share35Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Kwa Tshisekedi barakajwe n'itsinda ry'abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23. Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko yababajwe n'urwego rwa karere ka Afrika y'ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura...

Read moreDetails

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails
Next Post
Ukraine yahanguwe kurasa itababarira ku Burusiya ikoresheje za misile.

Ukraine yahanguwe kurasa itababarira ku Burusiya ikoresheje za misile.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?