Abarimo ingabo z’u Burundi bahuye n’uruva gusenya mu mirwano irimo kubera muri Kivu Yaruguru.
Abasirikare ba rwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa 48 baraye baguye mu ntambara bahanganyemo n’umutwe wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo hashize itariki ya 18/11/2024, aho yarimo ibera muri teritware ya Lubero.
Amakuru ava muri ibyo bice MCN imaze kwa kira ahamya neza ko intumbi ahanini zigwiriyemo ingabo z’u Burundi zisanzwe zifatikanya na Wazalendo n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo ku rwanya M23 zatoraguwe neza mu gace kitwa Manzia.
Muri izo ntumbi inyinshi zari iz’ingabo z’u Burundi, izindi zikaba zarimo interahamwe(FDLR).
Ni mu gihe aka gace ka Manzia kari gasanzwemo ibirindiro bikomeye by’ingabo z’u Burundi na FDLR ndetse na Wazalendo bake.
Aka gace byarangiye kigaruriwe n’uyu mutwe wa M23 nyuma y’uko aba barwana ku ruhande rwa Leta bahaguye ari benshi abandi nabo babarirwa mu magana barakomereka.
Ku rundi ruhande, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, hafi na Manzia humvikanye urusaku rw’imbunda rwinshi, bikavugwa ko M23 ikomeje urugendo rwo kwambura ihuriro ry’Ingabo za RDC utundi duce two muri iyi teritware ya Lubero.
Kimwecyo, nta gace karamenyekana uyu mutwe wa M23 woba wafashe muri iki gitondo, ariko aya makuru dukomeje kuyakurikiranira hafi.
M23 isanzwe itsinda cyane ingabo za FARDC n’abambari bazo muri iyi ntambara imaze hafi imyaka itatu ibera muri Kivu Yaruguru.
Kuko niyo ifite ubutaka bunini igenzura bwo muri teritware za Masisi, Lubero, Rutshuru na Walikale iheruka kwinjiramo mu byumweru bibiri bishyize.