Semwanuke wari umaze igihe yaraburiwe irengero, yageze mu muryango we.
Nitezeho Semwanuke, wari umaze amezi atatu yaraburiwe irengero, umuryango we, wongeye ku mubona unasaba inshuti n’abavandimwe gufatikanya bagahimbaza Imana, iyo bavuga ko yamubagaruriye akiri muzima.
Mu mpera z’u kwezi kwa Karindwi uyu mwaka, Semwanuke yarashimuswe, ashimutirwa muri Tanzania.
Icyo gihe byanavuzwe ko yashimuswe nyuma y’uko yari avuye ku kazi aho yapagasirizaga mu nkambi y’impunzi ya Nyarugusu.
Byanasobanuwe ko “ubwo yavaga ku kazi yerekeza iwe, yaje guhagarikwa n’imodoka ifite ibirahuri bya Fime, maze abari bayirimo bamutegeka guhita ayinjiramo ako kanya, niko kujanwa ahatarigeze hamenyekana.”
Nyuma yubwo, nti byatinze, umuryango Semwanuke avukamo, wanzuye ko umugore we n’abana be, kuva muri Tanzania akerekeza i Musasa mu Burundi aho ise(papa wa Semwanuke) yahungiye intambara zo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo. Nawe arabyemera.
Rero, ahar’ejo tariki ya 19/11/2024, ni bwo Semwanuke yageze mu be, aho bari mu nkambi y’impunzi ya Musasa.
Ibi bikaba byarashimishije umuryango we, ari nabyo bikomeje gutuma bahimbaza Imana.
Umwe wo mu muryango we, witwa Jackson, yatanze ubutumwa bwanditse amenyesha inshuti n’abavandimwe be, agira ati: “Yesu yagize neza, kuba yongeye kutugarurira murumuna wacu wari waraburiwe irengero muri Tanzania. Mudufashe kuzamurira Imana icyubahiro.”
Mu makuru yakomeje kuvugwa nyuma y’uko uyu mugabo yongeye kugaruka mu muryango we, avuga ko “yari yarashimutanwe n’Abarundi basanzwe nabo ari impunzi muri Tanzania.”
Gusa, Semwanuke we ntacyo aratangaza kinini ku byerekeye ishimutwa rye.
Hagati aho, tuzagerageza ku mwegera kugira ngo avuge amakuru arambuye kuri iyo mpanuka yahuye nayo.
Imana ihabwe icyubahiro yamugaruye ari muzima.