U Bufaransa busa nubwongeye kwenyegeza umuriro mu ntambara Ukraine ihanganyemo n’u Burusiya.
U Bufaransa binyuze kuri minisitiri wabwo w’ubanye n’amahanga, Jean-Noel Barrot yatangaje ko igihugu cye gihanguye Ukraine kurasisha intwaro bayihaye mu bitero byose iteganya kugaba ku butaka bw’u Burusiya mu gihe byaba ari ukurwana ku busugire bw’igihugu cyabo.
Minisitiri Jean-Noel yagaragaje ko igihugu cye kitarenga amabwiriza ntarengwa y’uburyo imbunda zirasa kure bwahaye Ukraine zigomba gukoreshwa, n’iyo byaba ari ukurasa ku butaka bw’u Burusiya mu gihe ari ukwitabara bitabujijwe.
Bivugwa ko u Bufaransa bwahaye Ukraine ibisasu byo mu bwoko bwa Scalp-Eg byinshi ndetse byifashishijwe mu kurasa ku ngabo z’u Burusiya mu Ntara ya Crimea n’utundi duce tune twometswe ku Burusiya mu 2022.
Ibisasu byo mu kirere bya Scalp-Eg bishobora kuraswa mu ntera ingana na kilometero 550. Abashinzwe ingabo muri Ukraine batangaje ko ibi bisasu byafashijwe mu bitero byagabwe mu gace ka Kursk mu Burusiya mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, ariko u Burusiya ngo bwahanuyemo bibiri.
Ariko u Bufaransa ntibwerura ngo bugaragaze ko ibyo bisasu byatangiye gukoreshwa.
Ibyo bije, mu gihe Leta Zunze ubumwe z’Amerika nazo, zari ziheruka guhangura Ukraine kurasisha intwaro bayihaye mu kurasa ingabo z’u Burusiya.
Ku rundi ruhande, u Burusiya bwihimuye kuri ibyo bitero byakoreshejwemo imbunda zirasa kure, burashisha igisasu gishya kiri mu by’ubumara ku ruganda rukora intwaro mu mujyi wa Dnepropetrovsk.
Amakuru avuga ko icyo gisasu cyangije ibindi nyinshi byari aho ndetse ngo u Burusiya bwiteguye gukora byinshi nkacyo muri aya mezi.
Perezida Vladimir Putin ashinja Amerika n’umuryango w’ubutabarane wa OTAN kongera umuriro mu ntambara buhanganyemo na Ukraine, ndetse ngo bwiteguye kugera ku ntego zabwo hatitawe ku ntwaro zose Ukraine yakoresha.