U Rwanda na RDC hamenyekanye indi ntambwe nshya byateye ku biganiro by’i Luanda.
Ni amakuru yatangajwe n’umuhuza ari we Angola aho yatangaje ko Repubulika ya demokarasi ya Congo n’u Rwanda byashyize umukono ku nyandiko y’urufunguzo rwo guteza imbere inzira y’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Tariki ya 25/11/2024 ni bwo iki gihugu cya Angola, biciye muri minisitiri wacyo w’ubabanye n’amahanga yagaragaje ko RDC n’u Rwanda kuri uyu wa mbere byemeye igitekerezo cy’inyandiko y’ibikorwa, kigomba kwerekana ibisabwa ngo ingabo z’u Rwanda zizave ku butaka bwa RDC. Gusa, u Rwanda rukaba rwarakunze kugenda ruhakana ko nta ngabo zifite kutaka bwa RDC.
Icyakora itangazo rya leta ya Angola ntabwo ryatanze ibisobanuro birambuye ku buryo bwakirikizwa kugira ngo ibyo bigerweho.
Ni mu gihe kandi umushinga wabanjirije ibi, wasabaga kubanza gusenya FDLR burundu, umutwe washyinzwe n’abarimo abakoze genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ibi byatangajwe na Angola bisa nk’ibyo abayobozi ba RDC bakunze kuvuga, ariko u Rwanda rwo ruvuga gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka ariko ntirwemera ko rufite ingabo muri RDC.
Umutwe wa FDLR u Rwanda rwakunze gushyira mu majwi yabohungabanya umutekano w’iki gihugu, ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, gikorana nayo.
By’umwihariko uyu mutwe bakorana byahafi mu kurwanya umutwe wa M23 urwanira mu Burasirazuba bwa RDC.