U Burusiya bwarahiriye kwihorera kuri Ukraine yongeye kuyirasisha ibibunda bikaze.
Igihugu cy’u Burusiya cyasezeranye kwihorera kuri Ukraine ni mu gihe yongeye gukoresha misile zatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kurasa ku butaka bwayo.
Kuva Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zihanguye Ukraine kurasa u Burusiya zikoresheje misile zirasa kure, igisirikare cy’ibi bihugu byombi cyagiye kigabanaho ibitero byo mu kirere hakoreshejwe intwaro zigezweho, bituma benshi batinya ko amakimbirane ashobora kwiyongera.
Ukraine yabanje kurasa misile za ATACMS zakozwe na Amerika, izirasa mu Burusiya. Nyuma u Burusiya nabwo busubiza bukoresheje misile ya hypersonic iri mu igerageza yaguye mu mujyi wa Dnipro wo muri Ukraine.
Minisitiri w’ingabo z’u Burusiya yatangaje ko ibitero bishya bya ATACMS bya Ukraine, ku itariki ya 23 na 25 ukwezi kwa Cumi n’umwe, byibasiye ibirindiro bya gisirikare ndetse n’ikibuga cy’indege mu karere ka Kursk mu Burengerazuba bw’u bw’u Burusiya, byangiza ibikorwa remezo.
Anaboneraho kumenyesha ko igihugu cye cyateguye ibikorwa byo kwihorera.
Ku wa Kabiri, Kyiv yavuze ko ingabo z’u Burusiya zohereje indege zitagira abapilote 188 muri Ukraine mu gitero cyahagaritse itangwa ry’amashanyarazi mu Burasirazuba bw’ibihugu.
Avuga ko igitero cya ATACMS cya Ukraine cyagabwe ku birindiro by’igisirikare cyo mu kirere bya Kursk Vostochny cyakomerekeje abasirikare babiri, mu gihe igitero cyagabwe ku bwirinzi bw’ibitero byo mu kirere cyangije sisitemu ya radar ndetse gikomeretsa abantu.
Minisitiri yakomeje avuga ko misile 3 muri 5 zarashwe mu gitero cya mbere ko zarasiwe mu kirere, mu gihe zirindwi mu munani zakoreshejwe mu cya kabiri zasenywe.
Mu gusubiza ikoreshwa rya ATACMS kwa Ukraine, u Burusiya ku wa kane bwa koresheje misile nshya ya Oreshnik iri mu igerageza yo mu bwoko bwa misile hypersonic zigenda ku muvuduko udasanzwe, Putin avuga ko ishobora no gutwara ubumara bwa kirimbuzi.
Yanemeje ko u Burusiya bushobora gukomeza gukoresha iyo ntwaro bitewe n’ibikorwa bya Amerika n’icyogajuru cyayo, anavuga ko Moscow ifite uburenganzira bwo kugaba ibitero bya gisirikare mu bihugu byemerera Ukraine gukoresha intwaro zabyo mu Burusiya.
Ibyo Moscow yavuze ku bitero bishya byaje mu gihe abahagarariye Ukraine ndetse n’abanyamuryango 32 ba NATO bagombaga guhurira i Buruseli mu biganiro ku ikoreshwa riheruka rya misile ziraswa mu ntera ndende kw’u Burusiya.