Bidasubirwaho FARDC yagabye igitero mu baturage mu Minembwe yica abaturage.
Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo(FARDC), zo muri brigade ya 21 ifite icyicaro gikuru mu Madegu muri centre ya Minembwe, zagabye igitero mu baturage bo mu Kalingi, iki gitero gisiga gihitanye abaturage batatu, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ahagana isaha ya saa tanu zija gushyira muri saa sita zamanywa zo ku itariki ya 28/11/2024 ni bwo mu Kalingi bagabweho igitero cya FARDC.
Amakuru Minembwe Capital News yahawe, avuga ko abasirikare ba FARDC bo muri brigade ya 21 bagabye iki gitero binjiye mu Kalingi baturutse inzira ya Gitavi bakaba bari bavuye mu Madegu.
Bikavugwa ko bari berekeje mu Mikenke, ariko aho gukomeza iyo bagana batera abaturage bari mu nce za Kalingi gaheka werekeza mu Mikenke.
Aya makuru agira ati: “Uyu munsi ku wa Kane abasirikare ba FARDC bari bavuye mu Madegu, bahagaze nk’aha imbere yo kwa Gitambara barasa amasasu berekeza mu Muhana wo kwa Gasororo.”
Akomeza agira ati: “Abaturage batatu ba bagabo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge ni bo bahasize ubuzima.”
Agace ko mu Kalingi kagabwemo igitero gaherereye hafi n’igisambu kinini cyitwa Nyarubira kigabanya Kalingi na Mikenke.
Kalingi ubwayo ikaba ibarizwa muri grupema y’Abasimukindji, Secteur ya Itombwe teritwari ya Mwenga.
Iki gitero cya FARDC kigabwe mu baturage mu gihe abaturiye ibice bya Komine ya Minembwe bari bamaze amezi arenga umunani nta mirwano bongeye kumva.
Usibye kuba nta n’ibitero baherukaga, binavugwa ko Maï Maï yashoraga intambara mu Banyamulenge yarimo ishakisha amahoro; bikaba byatangaje benshi kubona ingabo za Leta zakagombye kuba arizo zifata iya mbere mu gushaka amahoro hubwo n’izo zikomeje kwica abenegihugu.