I Makenda hagaragaye FDLR nyinshi hamenyekana n’icyo zigambiriye.
Amakuru aturuka ku Ndondo ya Bijombo avuga ko ahitwa i Makenda hagaragaye interahamwe amagana kandi ko izahagaragaye zagiye gutega bagenzi babo bava mu mashyamba yo muri teritware ya Mwenga.
Agace ka Makenda kavugwa, gaherereye muri Localité ya Magunda ho muri Grupema ya Bijombo, teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Amasoko yacu atundukanye dukesha iy’inkuru avuga ko FDLR zageze i Makenda zaturutse mu Rurambo, kandi ko zagiye kwa kira abandi barwanyi babo bakomeje kuva mu mashyamba yo muri teritware ya Mwenga na Fizi bagana mu Rurambo aho bivugwa ko biteguye kurwanya Abanyamulenge n’u Rwanda.
Kuva mu kwezi gushize, muri Rurambo hatangiye kugera abarwanyi ba FDLR benshi, ndetse bikemezwa ko abenshi muribo baje bari kumwe n’abana n’abagore babo.
Mu kugera muri ibi bice, aba barwanyi bakiriwe n’ingabo z’u Burundi ziherereye muri Kivu y’Amajy’epfo ku bw’amasezerano y’u Burundi na RDC bakirwa kandi na Gumino na Maï Maï ku bufasha bw’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Byanasonuwe ko FDLR yageze mu Rurambo mbere ndetse n’igikomeje kuza, bose baje baturutse mu bice by’i Kilembwe no mu mashyamba yo muri teritware ya Mwenga.
I Makenda, ahagiye gutegerwa interahamwe ni hafi y’i Nyenjari, ari naho hari ishyamba rinini ririmo umuhanda uva i Mwenga n’undi uturuka mu Gipupu.
Aya makuru anavuga ko ahar’ejo ko aribwo aba barwanyi bahuye, bahita baca inzira y’i Nyebanda haherereye mu majyepfo ya Magunda werekeza kuri Mushojo, bahita bakomereza inzira yo mu Marango ya Gashongo, bamanukana ka Ngeri; biravugwa ko kuri ubu baba bamaze kugera mu Gitoga, cyangwa ko baba bakiri mu nce za Rutandara muri Rubuga.
Interahamwe, ingabo z’u Burundi, FARDC, Gumino na Maï, kuba bakomeje kwegeranira muri Rurambo, nk’uko byasobanuwe nu ko babwiwe ko aka gace mu gihe kafunzwe byatuma Twirwaneho itabasha kubona ubutabazi. Ndetse kandi ko aha hashobora gufasha u Burundi na RDC guteguza neza aba barwanyi b’interahamwe gutera u Rwanda.
Hagati aho, ibikomeje kuvugwa kuri iz’i nterahamwe byongeye gutuma umutekano wo mu misozi miremire y’Imulenge wongera kuzamba, ariko kandi byarushishijeho kuba bibi nyuma y’igitero FARDC yagabye ahar’ejo ikigaba mu baturage baturiye mu Kalingi kigwamo abaturage batatu.
Ibi bije mu gihe i Mulenge bari bagize igihe kitari munsi y’amezi umunani bafite umutekano mwiza.