Twirwaneho yagaragarije FARDC umutima wa kimuntu mu Minembwe.
Umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, wayoboye igitero izi ngabo ziheruka kugaba mu baturage ba Banyamulenge mu Kalingi, gihitana benshi, Twirwaneho yamufashe amateka, ariko iza ku murekura.
Uyu musirikare wo muri brigade ya 21, yitwa Burakari, afite ipeti rya Major. Igitero cyo ku wa kane giheruka kugabwa mu baturage mu Kalingi, niwe wari ukiyoboye.
Ni igitero ingabo za FARDC ziciyemo abaturage bane. Ariko Twirwaneho yaje gutabara, ikubitiramo inshuro ziriya ngabo zari zateye abaturage.
Ndetse mu bari bagabye kiriya gitero, byarangiye Twirwaneho ibafungiye amayira yose, kugeza aho abenshi muribo baburiwe irengero, abandi batari bake barakomereka, harimo n’abagera kuri 20 bahasize ubuzima.
Mu gihe Major Burakari wari uyoboye icyo gitero yakomeretse ukuboko bikabije, anafatwa amatekwa.
Ahagana mu masaha ya kare yo kuri iki Cyumweru, Twirwaneho yashyikirije umuryango wa Croix-Rouge uriya musikare.
Binavugwa ko uyu muryango wamaze kugeza major Burakari muri bridge ya 21 y’ingabo za Leta, ifite icyicaro mu Minembwe, kandi ko ibi byabanejeje, kuko bahawe uwabo wari wafatiwe ku rugamba.
Ibikomeje gutangwa ku mbuga, bivuga kuri icyo gikorwa Twirwaneho yakoze, bigaragaza ko atari nka FARDC yishe abaturage yakagombye kuba irindira umutekano. Ndetse kandi ko byerekana Twirwaneho ko atari abamwi b’urumugi, nka FARDC isindira abenegihugu bikarangira ibababujije amahoro n’umutekano.