Abakuru b’ibihugu, Félix Tshisekedi na Paul Kagame, bagiye guhurira muri kimwe mu gihugu cyo muri Afrika.
I Luanda mu murwa mukuru w’igihugu cya Angola, amakuru ahava yo, yemeza ko perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bagiye kuzahahurira mu biganiro.
Aya makuru avuga ko aba bakuru b’ibihugu byombi, icya RDC n’u Rwanda, bazahura i Luanda tariki ya 15/12/2024.
Ni mu biganiro byavuzwe ko nta gihindutse aba baperezida, bazahuriramo na perezida wa Angola, João Lourenço, umuhuza ku makimbirane hagati y’u Rwanda na RDC washyizweho n’umuryango wa Afrika yunze ubumwe.
Iki kiganiro kizaba kigiye kuba, mu gihe aba bakuru b’ibihugu bombi bari baheruka kugirana ibiganiro na Lourenço bifashije telefone.
Ninyuma kandi y’inama ya gatandatu y’abaminisitiri b’ubanye n’amahanga b’u Rwanda na RDC bagiriye i Luanda muri Angola mu minsi mike ishize.
Iyi nama yasize u Rwanda na RDC byemeranyije ku nyandiko ya gahunda y’ibikorwa bya gisirikare bigamije gusenya FDLR burundu.
Ariko nubwo biruko, u Rwanda ntiruhwema kugaragaza imikoranire y’uyu mutwe n’ingabo za RDC nka nyiribayazana y’ikibazo cy’umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa RDC.
Ku rundi ruhande, RDC nayo ishinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23 ugize igihe waranzengereje ingabo za FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Perezida w’u Rwanda n’uwa RDC bagomba kuba barahuye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, ariko birangira bitabaye.