Umurwanyi wahoze muri FLN yashinje u Burundi gukorana n’uwo mutwe.
Umurwanyi uheruka kwitandukanya n’umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, FLN yashinje Leta ya perezida Evariste Ndayishimiye gukorana byahafi n’uwo mutwe.
Uwo murwanyi yitwa Karimunda Jean Damascene, mu kiganiro yagiranye n’itangaza makuru mu Rwanda yavuze ko yarambiwe ubuzima bwo kuba mu mashyamba, bityo ahitamo gucika.
Avuga ko intego bagenderagaho muri uwo mutwe kwari ugutera u Rwanda, gusa ngwaza gutungurwa no kubona abo bari kumwe batangiye kwicwa.
Yagize ati: “Abari muri iyo mitwe bavuga ko bagiye gutera u Rwanda kandi ntacyo bageraho ahubwo ari uburyo bwo gucuruza abantu. Bamaze kutwinjiza mu barwanyi ba FLN, twawugiyemo turi abantu 130. Twagiye kwisanga turi mu ishyamba rya Cibitoki, mu Burundi. Abayobozi baho bafashe abantu bacu, bababwira ko umuntu ugiye mu Rwanda bamwica. Ariko n’ubwo babivugaga gutyo njye sinabyemeraga, bitewe n’uko nari mperuka mu Rwanda vuba.”
Akomeza avuga ko bari barabwiwe ko bazerekeza mu Rwanda kurasa abasirikare mu bice byo muri Nyungwe.
Ariko ko nyuma yaje gufata icyemezo cyo kwitandukanya n’uyu mutwe ndetse ko yakiriwe neza mu Rwanda.
Ati: “Nkimara kuvamo, ingabo z’u Rwanda zaranyikiriye, nta kibazo.”
Uyu avuga ko Leta y’u Burundi ikorana byahafi n’umutwe wa FLN, iwuha intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare bitandukanye.
Ati: “Babikuraga mu Burundi kuko Col-Fabien yabaga mu Burundi, hariho n’amasasu twakuyeyo, yazanywe na Fabien mu mudoka ya gisirikare n’imbunda yo mu bwoko bwa miterayeze yari mu modoka turayizana.”
Avuga kandi ko n’ibiryo bahabwaga kenshi byaturukaga mu Burundi.
Asoza, yagiye inama bagenzi be bakiri mu mashyamba kuyavamo kuko mu Rwanda ari amahoro.
Hagati ya 2018 na 2019 ni bwo uyu mutwe wa FLN wagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda.
Ni ibitero bivugwa ko byiciwemo abaturage icyenda, abandi birababungabanya , ndetse n’abandi birabakomeretsa.
Karimunda w’itandukanyije n’umutwe wa FLN, akomoka mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Jenda, akagari ka Kabatezi mu gihugu cy’u Rwanda.