Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Muri RDC abahinzi baja guhinga babanje kubona ababaherekeza.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
December 20, 2024
in Regional Politics
0
Muri RDC abahinzi baja guhinga babanje kubona ababaherekeza.
72
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Muri RDC abahinzi baja guhinga babanje kubona ababaherekeza.

You might also like

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kubera umutekano muke muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, benshi mu bahinzi berekeza mu mirima mu gihe baba babonye aba baherekeza.

Ibyo byagiye bigaragara akenshi mu Burasirazuba bwa RDC, ni mu gihe intambara z’urudaca hagati ya Leta n’imitwe yitwaje intwaro yogoge aka karere.

Ingabo z’u muryango w’Abibumbye, zizwi nka MONUSCO biri mu byatumye zigenda zishigikirwa hamwe na hamwe; nko muri teritware ya Djugu mu gace kayo ka Dhendro, abahinzi baho ntibahwema gushigikira izo ngabo kuko akenshi bahinga mu gihe bamaze kumenya ko hari abaza kubaherekeza.

Ndetse amakuru avuga ko abenshi muri abo baturage bo muri utwo duce bagiye bimukira mu ma kambi aba ari hafi n’ibigo bya MONUSCO biherereye aho, bagahunga amakimbirane aba ari mu ngo zabo n’ibitero by’imitwe y’inyeshamba bibagabwaho.

MONUSCO yoherejwe muri RDC mu mwaka w’ 2010, ubwo yasimburaga ababanje mu bikorwa byo kubungabunga umutekano bya LONI, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’i y’Epfo.

Iz’i ngabo zagiye zikora ama operasiyo yo kurinda abahinzi b’ibigori , ibishyimbo, n’imyumbati, kandi zigatuma babasha gukora ibikorwa bisanzuye , mu bihe by’ihinga no kubarinda imitwe y’itwaje imbunda biba imyaka mu mirima kandi bakica abantu.

Gusa, hari naho abahinzi batinya kuja mu mirima yabo kubera gutinya ingabo za Leta(FARDC), aho ni nko mu Minembwe no mu tundi duce two muri teritware ya Fizi, Mwenga na Uvira. Muri icyo gihe aba bahinzi biyambaza Twirwaneho kubaherekeza, kuko muri ibyo bice nta MONUSCO ikihabarizwa.

Mu mwaka w’ 2023, akanama ka LONI kemeje ko ihagarikwa ry’ubutumwa bw’Ingabo za MONUSCO, bisabwe na perezida Félix Tshisekedi, izo ngabo zigera ku 13.500 zahuye n’ibitero n’imyigaragambyo y’ababonaga ko zananiwe kurinda abaturage.

Cyakoze mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, Leta ya Kinshasa yisubiyeho isaba ko MONUSCO yaguma mu Ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru kugeza umutekano uhindutse, ariko muri Kivu y’Amajy’epfo zihita zihava hose.

Tags: RdcUmutekano
Share29Tweet18Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Nyuma y'uko bimenyekanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
RDC: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka zikomeye mu gisirikare.

RDC: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka zikomeye mu gisirikare.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?