Mu duce dutwawe na Chef Muganwa twagaragayemo Maï-Maï, havugwa ni kiyegenza.
Inyeshamba zo mu mutwe wa Maï-Maï zirwanya ubwoko bw’Abanyamulenge mu misozi yo muri Fizi, Uvira na Mwenga muri Kivu y’Amajy’epfo zongeye kuvugwa ko zaje kunyaga Inka mu duce two muri Bibogobogo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ahitwa i Kiroro no kwa Sebasaza n’iyo mihana yagaragayemo abarwanyi bo mu mutwe wa Maï-Maï ; ikaba yaratangiye kugaragara mu minsi ibiri ishize.
Iyi mihana yombi, uwo kwa Sebasaza na Kiroro, n’imihana ituwemo n’Abapfulero, iherereye muri Localité ya Bibogobogo ari yo itwawe na Chef Muganwa.
Nk’uko byasobanuwe, abo barwanyi bagaragara muri iyo mihana ariko bacumbitse ahitwa i Kalele ho muri grupema ya Basimukindji 1, Secteur ya Mutambala.
Abahinzi bari mu bambere babonye abo barwanyi, bavuga ko nta gushidikanya baje kunyaga Inka, ngo kuko iyo biza kuba ari abaje kwica abasivile baba barabishe.
Umwe muri abo bahinzi yabwiye Minembwe.com ati: “Twe turi mu babonye Maï-Maï mbere, bari kwa Sebasaza ni Kiroro. Ariko bigaragara ko baje kunyaga Inka no kuziba.”
Yunzemo kandi ati: “Iyo baza kuba atari Inka baje bakurikiye gusa, tuba twarishwe, kuko twabagezemo neza tutazi kwaribo. Ni benshi, ariko nti twabashe kumenya umubare wabo.”
Ariko amakuru ava mu nzego zikora mu mutekano, avuga ko aba barwanyi ko bacumbitse i Kalele, nu bwo bagaragara i Kiroro no kwa Sebasaza.
I Kalele kandi ni agace gateganye na Gafugwe, ni uduce dukunze kunyuramo Maï-Maï kuva mu myaka itatu ishize.
Iyo Maï-Maï ivuzwe, mu gihe kandi mu kwezi gushize byari byaririmbwe cyane, aho byarimo bivugwa ko ishaka gutera Abanyamulenge bo muri Bibogobogo.
Hagati aho ibyo byongeye guteza umutekano muke muri aka gace ko muri moyen plateau.