Hatanzwe umucyo ku makambi ya gisirikare arimo ku bakwa ku Ndondo.
Amakuru ava ku Ndondo ya Bijombo muri teritware ya Uvira, mu ntara ya Kivu y’Epfo, avuga ko ahitwa Murumagaza harimo ku bakwa ibitunda by’abarwanyi ba Gumino, kandi ko ari byinshi, nk’uko amasoko yacu abivuga.
Agace ka Rumagaza kari kubakwamo aya makambi, gaherereye muri grupema ya Bijombo, kakaba kari mu majyepfo ashyira uburenganzuba bwa Bijombo.
Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi turimo uyu mwaka, ni bwo byatangiye kuvugwa ko Murumagaza harimo kubakwa amakambi ya gisirikare.
Bamwe mu baturiye ibyo bice bavuga ko ayo makambi yubakwa mu buryo bw’ibitunda, kuko bubaka utuzu duto tw’imitwe ibiri.
N’utuzu twu bakishwa imigano, kandi tugasakazwa ibyatsi by’imijinja, ndetse n’amahuruguru ava ku migano.
Aya makuru anavuga ko abarwanyi bo mu mutwe wa Gumino kwari bo barimo kubakisha utwo tuzu, kandi ko bihagarariwe n’uwitwa Koboyi.
Ku ruhande rumwe byemezwa ko ibyo bitunda, Gumino yaba iri kubyubaka kugira ngo bizahitiremo Interahamwe(FDLR). Ku rundi ruhande bikavugwa ko Gumino iri kubyubaka ku bwumvikane bwayo n’imbonerakure z’u Burundi.
Ibyo bibaye mu gihe FDLR yarimaze iminsi ivugwa mu Rurambo yarerekeje mu mashyamba ya Mwenga iyo n’ubundi yari yaraturutse.
Mu gihe abagore babo n’abana babo bo berekeje i Burundi, bikavugwa ko bajanwe kuba mu ishyamba rya Kibira.
Hagati aho, imikino Gumino n’interahamwe barimo iteye urujijo, ni ho bamwe bahera ko bavuga ko bari gutegura gutera igihugu cy’u Rwanda, nk’uko umuyobozi mukuru wa Gumino, Col Richard Tawimbi yagiye abyigamba ku mbugankoranyambaga mu minsi ishize.