M23 yahaye igisubizo RDC yanze ko baganira.
Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bwatangaje ko nta yindi nzira ishoboka yo gushakira umuti urambye u Burasirazuba bwa RDC, uretse ibiganiro byayihuza na Leta ya Kinshasa.
Iki gisubizo M23 yagitanze nyuma y’aho minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner yagiranye ikiganiro na France 24 cyo ku itariki ya 19/12/2024 aho yatsembye avuga ko Leta ye itazashyikirana n’umutwe wa M23.
Gusa, Kayikwamba yavuze ko Kinshasa yemera ibiganiro by’i Nairobi biyihuza n’imitwe yitwaje intwaro yose, ariko ikomoka mu bwoko bw’Abanye-Kongo.
Ariko ngo ku bwa M23, hari impamvu nyinshi ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi butemera kuganira nayo.
Akomeza avuga ko M23 ari umutwe w’iterabwoba wagize uruhare mu bwicanyi bwabereye i Kishishe, kandi ngo ni umutwe warashe ibisasu mu baturage, ndetse ko ujya wiba imitungo kamere y’iki gihugu.
Igisubizo cya M23 binyuze ku muvugizi wayo mu bya politiki, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa gatanu tariki ya 20/12/2024, yavuze ko bakurikiye iki kiganiro cya minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa RDC, ariko bo kugeza ubu bagihagaze ku nzira z’ibiganiro.
Yagize ati: “Umuryango wacu uracyashimangiye ko inzira zo gushaka umuti unyuze mu mahoro mu guhosha amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa RDC, ni uko hoba ibiganiro biziguye kandi by’ukuri hamwe n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.”
Kanyuka kandi yavuze ko M23 idateze kwitabira ibiganiro byaba birimo imitwe ikorana n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni gisubizo M23 itanze nyuma y’aho hasubitswe ibiganiro byari guhuza Kagame na Tshisekedi bikaba byari kubera i Luanda muri Angola, ibyo biganiro byari byitezwemo ko bisinyirwamo amasezerano yo gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, ariko biza kutaba kubera leta ya Kinshasa yari imaze kwanga kutazaganira na M23.