RDC:MONUSCO operasiyo zayo zongerewe igihe.
Akanama gashinzwe amahoro ku Isi ku muryango w’Abibumbye, kemeje ko ingabo za MONUSCO zongererwa igihe kingana n’amezi icumi nabiri.
Ni icyemezo bivugwa ko cyatowe ku bwiganze busesuye. Mu ngingo zemeranyijweho ni uko iz’i ngabo z’umuryango w’Abibumbye zigumana inshingano zo kurinda abasivile, kwambura intwaro imitwe y’abarwanyi, gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi no kugarura ituze, ndetse no gufasha inzego zishinzwe umutekano za RDC.
Akanama ka LONI gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, kavuze ko gashyigikiye ko ibikorwa bya MONUSCO byagendana n’imyanzuro yafashwe na karere, aho gasaba ubutegetsi bwa Kinshasa, MONUSCO n’ibihugu byagenwe na UN gukomeza ibikorwa bigamije kurangiza ubutumwa bwa MONUSCO.
Biteganijwe ko MONUSCO iguma muri RDC kugera 20/12/2025.
MONUSCO muri RDC yatangiye kwitwa gutyo guhera tariki ya 10/07/2010, ubwo yashyirwagaho n’icyemezo 1925 cya LONI isimbuye MONUC.
Ni mu gihe MONUC yo yari yarashyizweho mu kwezi kwa Karindwi, umwaka w’ 1999, ishyizweho n’icyemezo 1279 cyo ku itariki ya 30/11/1999.
Nubwo igenda ihindagura amazina ariko iz’i ngabo z’umuryango w’Abibumbye zinengwa kuba nta hantu nahamwe muri RDC zigeze zigarura amahoro.