• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 1, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibyo wa menya ku ruzinduko rudasanzwe Tshisekedi yagiriye i Bujumbura, n’uko intambara ihagaze muri Lubero.

minebwenews by minebwenews
December 23, 2024
in Regional Politics
0
Ibyo wa menya ku ruzinduko rudasanzwe Tshisekedi yagiriye i Bujumbura, n’uko intambara ihagaze muri Lubero.
101
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyo wa menya ku ruzinduko rudasanzwe Tshisekedi yagiriye i Bujumbura, n’uko intambara ihagaze muri Lubero.

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yagiriye uruzinduko rudasanzwe i Bujumbura mu Burundi aho yabonanye mu muhezo n’umukuru w’iki gihugu cy’u Burundi, ariko rukitwa urudasanzwe kuko nta binyamakuru byigeze byemererwa kuja gufata amashusho cyangwa kugira icyo bibaza, nk’uko amakuru ava mu Burundi abivuga.

Ahar’ejo tariki ya 22/12/2024 ni bwo Tshisekedi yageze i Burundi yakirirwa ku kibuga cy’indege cya Bujumbura.
Tshisekedi yageze i Burundi avuye i Brazzaville muri Congo.

Mu makuru yatangajwe n’ibiro by’umukuru w’iki gihugu cy’u Burundi, avuga ko perezida Félix Tshisekedi yagendereye u Burundi mu rwego rwo gukomeza umubano w’ibihugu byombi.

Ku rundi ruhande bivugwa ko uru ruzinduko rwari rugamije kurebera hamwe iby’intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC. Aya makuru avuga ko umubonano wa Evariste Ndayishimiye na Félix Tshisekedi ku kibuga cy’indege cya Bujumbura wamaze isaha zibiri gusa.

U Burundi busanzwe bwarohereje Ingabo zayo gufasha igisirikare cya Leta ya Kinshasa mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa M23 mu ntara ya Kivu Yaruguru.

Bivugwa ko amabatayo arenga 10 y’abasirikare b’u Burundi ari yo yoherejwe gufasha igisirikare cya RDC, nacyo gisanzwe gifashwa na SADC n’abarwanyi ba FDLR ndetse na Wazalendo.

Uru rugendo Félix Tshisekedi arukoze mu gihe intambara yongeye gukomera muri teritware ya Lubero, ni mu gihe uyu mutwe urwana n’ingabo ze ukomeje kwigarurira ibice byinshi byo muri iyi teritwari ya Lubero. Ndetse kuri ubu ubwoba ni bwinshi ko umujyi wa Butembo na Centre ya Lubero bija mu maboko yuriya mutwe.

Nyuma y’aho M23 yari maze gufata uduce twa Kiserera na Takiha n’indi mijyi irimo Alimbongo.

Kimweho muri iyi minsi ingabo z’u Burundi ntizagaragaye mu ntambara ibera muri Lubero, bikavugwa ko zitagihembwa nk’uko byari bitegekanyijwe, akaba ari byo Tshisekedi yaje kuganira na Evariste Ndayishimiye.

Ikindi nuko abasirikare b’u Burundi bameze nk’abacanshuro(mercenaires) kuko ntibahabwa amafaranga bakorera, uretse duke twintica ntikize bahabwa; amafaranga barwanira aribwa n’abategetsi bo hejuru mu Burundi. Rugikubita abasirikare b’u Burundi barwana bitwa Wazalendo kuko bambaraga uniform y’igisikare cya FARDC. Gusa ubuho byarahimdutse barwana bambaye impuzakano y’igisikare cy’u Burundi (FDNB).

Nyamara kandi Tshisekedi muri iyi minsi asa nuri gutunganya igisirikare cye, aho kuri ubu ari gushyira abasirikare ba Banyamulenge imbere kugira ngo ari bo bahangana na M23.

Ibyo benshi babona ko abo bayobozi bakomeye bashyinzwe urugamba bazagenda bohereza ingabo z’u Burundi ku mirongo y’imbere y’urugamba ibizatuma Abarundi bapfa cyane, maze mu Burundi hakaba ikiborogo nk’icyabaye mw’ikubitiro ubwo abo muri iz’i ngabo z’u Burundi bagiye bafatwa matekwa abandi bagapfira mu ntambara, ahanini mu mpera z’u mwaka ushize.

Tags: LuberoNdayishimiyeTshisekedi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?