Mu marembo y’umujyi wa Goma haravugwa imirwano ikanganye.
Imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, n’izumutwe wa m23 yongeye gukara muri teritware ya Nyiragongo, hafi n’umujyi wa Goma.
Iyi mirwano yatangiriye mu gace ka Rusayo ihuje FARDC na FDLR ndetse na Wazalendo, ni mu gihe abagize iryo huriro bashakaga kujya kurwanya m23 muri Shove na Kanyabuki. Maze haba ukutumvikana hagati y’iryo huriro rya leta risubiranamo bikomeye.
Uko ririya huriro ryarimo risubiranamo ni nako m23 yakomezaga gusatira iriganaho; amakuru avuga ko kuri ubu uwo mutwe wa maze gufunga umuhanda uhuza Rutshuru na Goma, kandi ko irimo kwegereza agace ka Kibati muri Nyiragongo na Kilimanyoka iherereye mu marembo y’umujyi wa Goma.
Ahandi ingabo z’uyu mutwe zirimo kuvugwa n’imudusozi twa Nyundo ugana mu mwinjiro w’umujyi wa Goma. Ibi byatumye ubwoba bufata Wazalendo bo muri Goma ibyanatumye ija kurindira mu duce two muri Kibati tutarageramo uwo mutwe.
Umuvugizi wa m23 mu byagisirikare, Lt Col Willy Ngoma yatangaje ko ku gicamunsi cy’ejo hashize, FARDC yiriwe irasagura ibibombe muri Kibumba. Ibyo byo gutera ibibombe muri Kibumba byabaye mu gihe uwo mutwe wari wamaze gufunga umuhanda uhuza Rutshuru na Goma.
Kimwecyo kandi uyumuvugizi wa m23 yanavuze ko kubera ko FARDC irimo guteragura ibibombe mu baturage, bityo ko nabo bagomba gukora ibishoboka byose bakarindira abaturage umutekano.
Aya makuru akomeza avuga ko kugeza ku mugoroba w’ahar’ejo imirwano yarimo ikomeza kuja imbere mu duce twa Kayanja na Mutaho, hafi ya Kibati.
Amakuru akomeza avuga ko imirwano yabereye i Kibumba yatumye FDLR zari i Goma zihungira mu bice bya Mubambiro nyuma y’aho zihunze mu duce tw’i Kibumba.
Iyi mirwano ibereye mu bice byo mu mwinjiro w’umujyi wa Goma mu gihe iminsi igiye kungana n’ukwezi hari intambara ikomeye muri Lubero na Walikale, hagati ya m23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC.
Ni imirwano imaze gutuma ibice byinshi byigarurirwa n’umutwe wa m23 byo muri izo teritware.