Hamenyekanye umubare w’abasirikare ba Koreya ya Ruguru bamaze kugwa mu ntambara muri Ukraine.
Ni byatangajwe na perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yemeje ko “abasirikare barenga 3,000 ba Koreya ya Ruguru baguye mu ntambara igisirikare cye kirimo guhanganira n’icy’u Burusiya mu gace ka Kursk.
Ahagana mu kwezi kwa munani uyu mwaka nibwo ingabo za Ukraine zafashe agace ka Kursk ko mu Burusiya, ni agace gaherereyemo umupaka ugabanya ibihugu byombi , icya Ukraine n’u Burusiya.
Aka gace gato Ukraine y’igaririye ko mu Burusiya, bivugwa ko bibaye ubwa mbere kuva intambara y’isi yakabiri irangiye ubutaka bw’u Burusiya kwigarurirwa n’ingabo zikindi gihugu.
Ukraine yasobanuye ko yigaruriye ahantu hahenze ho muri ako gace.
Ingabo za Koreya ya Ruguru zoherejwe gufasha iz’u Burusiya zigera ku 12,000 nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’abategetsi ba Ukraine na Bakoreya y’Epfo ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Aya makuru anahamya ko iz’ingabo za Koreya ya Ruguru zoherejwe neza mu gace ka Kursk.
Mu butumwa bwa perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yanyujije ku rukuta rwe, rwa x yavuze ko ingabo za Koreya ya Ruguru zibarirwa mu bihumbi 3 zimaze gupfira mu rugamba. Koreya ya y’Epfo yo itangaza ko abasirikare ba Koreya y’Epfo baguye cyangwa bakomerekeye ku rugamba muri Kursk.
Zelensky kandi hamwe n’abategetsi ba Koreya y’Epfo batangaje ko Koreya ya Ruguru irimo kuja kohereza abandi basirikare benshi mu Burusiya ndetse n’ibibunda bikaze.