Gira ibyo umenya kuri Lt Gen.Masunzu wa mamaye cyane ku izina rya Kabusenge.
Amateka ya Lieutenant General Pacifique Masunzu, umusirikare muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, uheruka guhabwa inshingano zo kuyobora zone ya gatatu, akaba agiye kuyobora intambara imaze igihe ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo z’iki gihugu cya RDC.
Uyu musirikare w’inyenyeri zitatu, uvuka mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu bwoko bw’Abanyamulenge, amateka ye tuyahera igihe cyo kubohoza u Rwanda.
Ubwo urubyiruko rwinshi rwari rugizwe n’abasore bo mu Banyamulenge n’Abanyamasisi banze kurebera ubwicyanyi bwakorerwaga Abatutsi mu Rwanda kuva mu 1959.
Urwo rubyiruko rwavaga muri Kivu y’Amajy’epfo na Kivu y’Amajyaruguru, rukaja kwifatanya n’umutwe wa RPF Inkotanyi, umutwe wavutse nyuma gato y’aho perezida Yoweli Kaguta Museveni yari amaze gufata ubutegetsi muri Uganda.
Amateka avuga ko uwo mutwe wa RPF Inkotanyi wavutse kugira uzabohoze u Rwanda, kuko ubutegetsi bw’icyo gihugu kuva igihe cya perezida Habyarimana na mbere yaho bwarangwaga n’amacakubiri, ndetse yaje nokuviramo Abatutsi gukorerwa genocide mu 1994 bicwa n’interahamwe zifatanyije n’ingabo za Habyarimana.
Nk’uko bivugwa Gen.Masunzu yinjiye igisirikare cy’inkotanyi mu mwaka w’ 1991, akaba yarakoreye amafunzo mu ishyamba rya Kagera, ishyamba rikora ku bihugu byinshi birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania n’ibindi.
Amateka y’uyu mugabo ni aho ahera, agakomereza mu Rwanda kugeza RPF irubohoje, ndetse agakomereza mu cyahoze cyitwa Zaïre mbere y’uko cyitwa Congo.
Mu 1996, Masunzu, amaze kwambuka ku butaka bwa Zaïre yavuzwe cyane muri Uvira, Baraka no misozi ya Rurambo muri teritware ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Dusanga no mu duce two mu kibaya cya Rusizi, yarahahanganiye cyane n’interahamwe, imitwe yitwaje intwaro ya Maï-Maï; ariko ubwo yari akirwana ku ruhande rwa AFDL yahoze iyobowe na Laurent Desire Kabila.
Uyu mugabo yaje kuririmbwa cyane, ubwo yari amaze kwiyonkora ku butegetsi bw’inyeshamba za RCD. Ibi byaje kurangira yinjiye ishyamba, ari na cyo gihe abasirikare benshi bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bamuyobotse.
Mu ba mbere ba muyobotse, barimo Major Kagigi Musabwa, Col.Rukunda Michel, Brig. Gen Olivier Gasita n’abandi, ubwo hari mu mwaka w’ 2002.
Icyo gihe yarwanyije umutwe wa RCD nawo wari uyobowe n’Abanyamulenge. Ni intambara itaramaze igihe kirekire ariko irarambirana cyane! Kuko n’intambara yajanye ubuzima bw’abasirikare benshi barwanaga ku mpande zombi, nk’uko byagiye bivugwa.
Iyi ntambara yahanganishije izo mpnde zombi, yagiye ibera mu bice bitandukanye byo mu misozi miremire y’Imulenge, Mibunda, i Ndondo ya Bijombo, i Cyohagati, no mu Lulenge.
Gusa, abarwanyi barwanaga ku ruhande rwa RCD baje kwivana muri ibyo bice, baherera Uvira, Bukavu, Baraka, n’ahandi mu bindi bice by’u mushyasha.
Bihita binafatwa ko, Masunzu yatsinze intambara n’ubwo atari ingabo ze zari zabirukanye.
Nti byatinze kabiri, Masunzu yatangiye kuvugana na Leta ya Kinshasa yari iyobowe na perezida Joseph Kabila, ibyaje no kuviramo kuvanga ingabo yari ayoboye n’iza Leta, byitwa Mixage. Nyuma gato, haje kuvuka undi mutwe utaravugaga rumwe na Gen Masunzu. Uwo mutwe witwaga Gumino wanaje no guhangana n’ibitero by’ingabo za RDC byo herezwaga na Masunzu, kuko ni we Leta yari yarahaye kuyobora region ya Kivu y’Amajy’epfo mu byagisirikare, aho yamaze igihe kirekire ayoboye.
Yaje kuvanwa i Bukavu atumwa i Kamina, ayobora ikigo gikuru cy’igisirikare cya RDC, kikaba kiberamo imyitozo yagisirikare.
Nanone kandi yaje kuvanwa aho, ahabwa kuyobora zone ya kabiri, yari ifite icyicaro gikuru i Lubumbashi mu cyahoze cyitwa Katanga. Amateka avuga ko yagaruye umutekano muri ako gace kari karazonzwe n’inyeshamba.
Nk’umugabo wizewe cyane n’ubuyobozi bwa perezida Félix Tshisekedi, ku ya 19/12/2024 yahawe kuyobora zone ya gatatu y’ingabo za RDC, iherereyemo akarere umutwe wa M23 urwaniramo.
Ni umutwe usobanura amasezerano yasinywe ku ya 23/03/2009 ubwo abarwanyi bawo bahoze muri CENDP bavangwaga n’ingabo za Joseph Kabila. Intambara uwo mutwe urwana kugeza uyu munsi, ni ayo masezerano atarashyirwa mu bikorwa, arimo no gucura impunzi z’Abanyekongo, zirimo n’izo mu bwoko bw’Abatutsi zahungiye mu bihugu bitandukanye byo mu karere ka Afrika y’iburasirazuba ( EAC).
Kinshasa yizeye Masunzu ku batsindira uwo mutwe uwo ifata nk’uwayizengereje, akaba ari mwenewabo wabayoboye uwo mutwe wa M23.