Umusirikare wa FARDC watumwe mu Minembwe, yigambye ku zica Abanyamulenge.
Umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel wari komanda ville ya Uvira, yoherejwe gukorera mu Minembwe, akaba yaramaze iminsi avuga ko azagirira Abanyamulenge nabi.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 27/12/2024 ni bwo byamenyekanye ko Uvira havuye abasirikare aho batumwe mu Minembwe. Aba basirikare bagiyemo umusirikare mukuru wari komanda ville ya Uvira.
Ni umusirikare bivugwa ko yanga kubi Abanye-kongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, kandi ko yagiye abyigamba inshuro nyinshi ko hari ibyo azabakoraho.
Nk’uko aya makuru abihamya, uyu musirikare yagiye abivugira ahantu hatandukanye, mu tubari n’ahandi hantu henshi.
Umuturage wa Uvira utashatse ko amazina ye atangazwa, yatubwiye ko we ubwiwe agize iminsi yumvana komanda ville wa Uvira imvugo zidahwitse.
Yagize ati: “Turi mu kabari, njye ubwanjye naramwumvise, yigamba ko azica Abanyamulenge.”
Yongeraho kandi ati: “Si rimwe si kabiri, numva uyu musirikare avuga ko azaruhuka aruko yishe Abanyamulenge. Ibyo yabyigambye inshuro nyinshi!”
Nanone kandi uyu muturage wavuganaga na Minembwe.com yavuze ko uyu musirikare avuka hamwe na Col.Yaunde waguye mu bice byo mu Kamombo; mu bitero ingabo za Leta zagabye ku baturage baho, mu mwaka w’ 2021.
Ni bitero byasize bihitanye ubuzima bw’Abanyamulenge benshi, barimo abana n’abagore.
Mu Minembwe hakomeje koherezwa abasirikare ba leta, mu gihe iz’i ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zo muri brigade ya 21, zimaze iminsi zigaba ibitero mu mihana y’Abanyamulenge.
Ibyo bitero zabitangiye tariki ya 28/11/2024 ubwo zagabaga igitero mu Kalingi kigahitana abaturage bane.
Ni mu gihe kandi ku wa gatatu no ku wa kane, ibitero by’izi ngabo byakomereje i Lundu, Lwiko no ku Runundu.
Ndetse n’uyumunsi ku wa Gatanu, mu Kalingi, FARDC yongeye kuhagaba igitero gikaze.
Tubibutsa ko ibyo bitero byose, bigabwa mu mihana ituwe n’Abanyamulenge gusa, mu gihe ituwe n’andi moko yo ari amahoro.