Ibyaranze umunsi w’ubunani mu Minembwe.
Amakuru ava mu Minembwe mu misozi miremire y’Imulenge avuga ko ahar’ejo, umunsi wo kurangiza umwaka w’ 2024 utishimiwe na gato, ngo kuko hari ibibazo by’umutekano muke.
Ahar’ejo, hirya no hino ku Isi biriwe mu birori byo gutangiza umwaka mushya wa 2025. Ni ibirori biba bigamije gusezera umwaka, kuko abenshi bavuga ko gutangiza umwaka mushya biguha guhita unatangiza ikindi cyerekezo gishya, mu gihe abakristo bo bashima Imana kuba yarabarinze mugihe cy’amezi icumi nabiri.
Mu Minembwe ho kubera intambara, Minembwe.com yabwiwe ko abaturage baho batigeze bishimira uwo munsi.
Byanasobanuwe ko abenshi barangije umwaka barakuwe mu byabo kubera intambara iheruka kubera muri aka karere, iyo bashoweho n’ingabo za Congo.
Nk’abaturage b’i Lundu abenshi baracyari aho bahungiye mu bice bigana za Bidegu mu gihe abo ku Runundu nabo bagiherereye mu duce two mu Marango abandi za ku wi Mishashu.
Usibye kuba barahunze no kubona ibyo barya n’ikibazo gikomeye, nk’uko iy’inkuru ikomeza ibivuga.
Ikindi n’uko ku munsi w’ejo hashize muri ibi bice bya Minembwe hiriwe hagwa imvura idasanzwe, aho yatangiye igihe c’isaha z’igitondo iza guhita isaha z’umugoroba, nubwo uyu munsiho habyukiye akazuba.
Hagataho umutekano wo muri aka gace ukomeje kugenda urushaho kuba mubi, ahanini utegwa nuko ingabo za leta zirwanya abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.