Inyama z’ubunani zatumye umupolisi muri RDC yica abantu, menya uko byagenze.
Umupolisi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yishe abagabo ba Bashinwa babiri mu ntara ya Lomami, akomeretsa undi, abaziza kubera amakimbirane bari bagiranye avuye kunyama.
Ahar’ejo tariki ya 01/01/2025, iki gikorwa cy’urugomo ni bwo cyabaye, kikaba cyarabereye neza mu mujyi wa Mwene-Ditu uherereye mu Ntara ya Lomami.
Uyu mupolisi mukurasa, yarashe abashinwa batatu, babiri bahasiga ubuzima, mu gihe undi umwe yakomeretse bikabije. Aba Bashinwa bari basanzwe bakorera sosiyete ya CREC isanzwe ikora ibikorwa remezo by’ubwubatsi bw’imihanda.
Ibyo kuba uyu mupolisi yarashe abashinwa, byemejwe n’umusirikare ureba aka gace ka Mwene-Ditu, Colonel Justin Bora Uzima, wavuze ko uyu mupolisi yishe abashinwa babiri, akomeretsa undi bikabije.
Andi makuru yatanzwe n’abaturage baturiye uwo mujyi, avuga ko kugira ngo uwo mupoli yice bariya Bashinwa byavuye ku makimbirane ashingiye ku nyama z’inka barimo batanga zo kw’izihiza umunsi mukuru w’ubunani.
Bikavugwa ko nyuma y’aho uwo mupolisi yishe abashinwa yahise atoroka, kandi ko ibyo bishobora kugira ingaruka zo guhagarika ibikorwa byo kubaka imihanda yo muri ako gace.
Umuyobozi w’umujyi wa Mwene-Ditu aho icyo gikorwa cyabereye, yemeje aya makuru y’ubu bwicanyi, ariko yirinda kukivugaho byinshi; kimwecyo asezeranya ko azabitangaho amakuru arambuye nyuma.