Amakuru ava muri Kivu y’Epfo aravuga uko hafunzwe abashinwa batatu n’icyo bazira.
Ni byatangajwe n’ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajy’epfo aho buvuga ko bwafashe Abashinwa batatu bacukuraga amabuye y’agaciro mu bice byo muri iyi ntara mu buryo butemewe n’amategeko.
Serivisi ishinzwe itumanaho muri Kivu y’Amajy’epfo igaragaza ko bariya Bashinwa bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 04/1/2025, kandi ko bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano zifatanyije na guverineri, Jean-Jacques Perusi.
Iyi serivisi ishinzwe itumanaho mu biro bya guverineri, yasobanuye ko “aba Bashinwa bafatiwe mu gace ka Rubimbi gaherereye muri teritware ya Walungu.”
Ni mu gihe bafatanwe zahabu zigera ku 10 n’amadalari y’Amerika angana 800.000.
Abatawe muri yombi ubu barafunzwe, bitegekanyijwe ko bazakorerwa iperereza ry’imbitse mu rwego rwo gushakisha ukuri kwabyo, nk’uko n’ubundi bisanzwe bikorwa.
Iri fatwa ryaba Bashinwa rije nyuma y’abandi Bashinwa 17 batawe muri yombi tariki ya 19/12/2024, kandi nabo bafatirwa muri Walungu aho bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse baza kwirukanwa ku butaka bwa RDC n’urwego rushinzwe abasohoka n’abinjira(DGM).
Ibyo bibaye mu gihe ubutegetsi bwa Kivu y’Amajy’epfo bwiyemeje gushimangira ingamba zo kugenzura no gukumira abacakura amabuye y’agaciro muri iyi ntara mu buryo butemewe n’amategeko.