I Fizi hafungiwe abasore ba Banyamulenge, abandi bishwe.
Amakuru agera kuri Minembwe.com ayo ikesha abaturiye ibice by’i Fizi mu Babembe aravuga ko kuri zone hafungiwe abasore ba Banyamulenge bane mu gihe abandi bane bo bamaze kwicwa.
Aya makuru yageze mu bwanditsi bwa Minembwe.co ahagana isaha z’ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa mbere tariki ya 06/01/2025.
Akavuga ko i Fizi ku i zone hafungiwe abasore ba Banyamulenge baje baturutse mu Minembwe kandi ko banyuze inzira yo kwa Mulima aho bari berekeje i Baraka bazakomeza na Uvira.
Nk’uko iy’inkuru dukesha Ababembe batashatse ko amazina yabo aja hanze ku bw’umutekano wabo, bavuze ko aba basore bari umunani, bane barishwe, abandi bane barafatwa ari nabo bafunzwe.
Ati: “Abafunzwe ni bane abandi bane barishwe ubwo bageragezaga guhunga Maï-Maï ikabarasa. Barapfuye.”
Umwirondoro w’aba basore Babanyamulenge, nk’uko bawutanze aho bafungiwe i Fizi ku i zone, umwe yitwa Ndayi ni mwene Zakayo w’Abasinzira, undi nawe akaba umunyabyinshi umwuzukuru wa Kaziri, hari kandi n’uwo kwa Ntagonera wa Basita mu gihe undi tutabashe guhabwa umwirondoro we.
Nta tariki nyayo ihamya igihe aba basore bafashwe, ariko bikekwa ko bafashwe mu ntangiriro zakiriya Cyumweru dusoje.
Gusa, abavuzwe ko bishwe twagerageje gushakisha umwirondoro wabo ariko ntiturawuhabwa.
Hagataho Abanyamulenge bakomeje guhohoterwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, baricwa, barafungwa ndetse bagakorerwa n’irindi hohoterwa ritandukanye, ahanini bazira ururimi bavuga n’ubwoko bwabo Abatutsi.

Twihanganishije imiryango yabuze abo ba sore b’ inzirakarengane ariko nkaba mburira abantu baca izo nzira.
Birababaje.