Abandi bantu muri Leta ya Kinshasa basabiwe kuzajya bahabwa igihano cy’urupfu.
Ni ubusabe bwa minisitiri w’ubutabera muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Constant Mutamba yatangaje ko yifuza ko abanyereza umutungo w’igihugu baja kurutonde rw’abakatiwe igihano cy’urupfu.
Icyemezo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyo mu kwezi kwa Gatatu 2024, abakatiwe igihano cy’urupfu barimo abahamwa icyaha cyo kugambanira igihugu, ubwicyanyi n’abiba bakoresheje imbunda.
Ubwo Mutamba yari mukiganiro n’abanyamakuru tariki ya 06/1/2025, yasobanuye ko igihano cy’urupfu cyahagarika inyerezwa ry’umutungo w’igihugu.
Yagize ati: “Nitumara gushyira ibiro by’ubushinjacyaha ku mari, tuzasaba ko abanyereza umutungo w’igihugu bashyirirwaho igihano cy’urupfu kugira ngo niba wibye amafaranga ya leta, ukatirwe igihano cy’urupfu, wicwe.”
Mutamba yatangaje ibi, mu gihe n’ubundi inzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu zari zikomeje guta muri yombi abo mu itsinda ry’aba Kaluna bashinjwa gukorera ubujura bwitwaje imbunda mu mujyi wa Kinshasa. Ubundi bafatwa bakajanwa muri za gereza zicyungwa cyane, bikarangira bishwe.