M23 yasubije EU na Amerika ibyo bayisabye byo kuva muri centre ya Masisi.
Umutwe wa M23 watangaje ko udashobora kuva mu isantire nkuru ya teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Ahar’ejo tariki ya 07/1/2025, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi na Amerika basabye ko M23 yahagarika imirwano ndetse kandi ikava no muri centre ya Masisi iyo yafashe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
EU na Amerika bivuga ko ifatwa rya centre ya Masisi rididinza ubushake bwagaragajwe mu gushaka ibisubizo bishingiye ku mahoro ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Umutwe wa M23 biciye mu muvugizi wayo wungirije, Oscar Barinda, yavuze ko kuva muri centre ya Masisi ngo kuko aka gace ari iwabo mu rugo.
Yagize ati: “Umuntu ntiyakwemera ko bamwica ngo bamurangize . Masisi ni gakondo yacu, ayo mazina yose ni twe twayise utu duce, dufite uburenganzira bwo kuhaba. Ntabwo tuhava.”
Yakomeje agira ati: “M23 irwana yirwanaho, kuko irwana isubiza ibitero by’ingabo za RDC.”
Uyu muvugizi yongeye kandi agira ati:”Twe ntabwo dufata, twisanga ahantu ari uko baduteye. Ntabwo twavuye muri Sabyinyo ngo dufate Jomba tudatewe . Baduteye intumwa zacu zagiye i Kinshasa gushaka ibiganiro by’amahoro, intambara itangirira aho kugeza magingo aya.”