Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umudepite watangaje ko FARDC yafashe centre ya Masisi, yahawe urwamenyo!

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 8, 2025
in Regional Politics
0
Umudepite watangaje ko FARDC yafashe centre ya Masisi, yahawe urwamenyo!
109
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umudepite watangaje ko FARDC yafashe centre ya Masisi, yahawe urwamenyo!

You might also like

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Depite ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Alexis Bahunga yatanze ubutumwa akoresheje urubuga rwa x, avuga ko ingabo za Congo zigaruriye centre ya Masisi n’utundi duce duherereye hafi aho duheruka gufatwa n’umutwe wa M23.

Ni ubutumwa bwatumye ibinyamakuru bikorera mu kwaha k’u butegetsi bwa Kinshasa bikomeza gutangaza aya makuru aho birimo kugaragaza ko FARDC yigaruriye zone ya Masisi no mu nkengero zayo.

Depite Alexis Bahunga, ubwo yabitangaza yagize ati: “Ndemeza ko Ingabo zacu zigaruriye centre ya Masisi, ndetse kandi zafashe na Localité ya Lushebere na Mushaki.”

Yakomeje agira ati: “Turasaba Guverinoma yacu gukomeza gufasha Wazalendo na FARDC, ibahe ibikoresho byo guhasha umwanzi.”

Nubwo uyu mudepite yatangaje ibi ariko FARDC ntirabyemeza, ndetse umwe mu Banye-Kongo yakoresheje urubuga rwe rwa x, maze agira ati: “Biratangaje kubona umudepite watowe n’abaturage ababeshya benaka kageni. Nta soni kutangaza ibyo FARDC itaremeza! Noneho tuvuge ko ari wewe wayifashe!”

Uwitwa Musemakweri we yagize ati: “Uratangiye kandi kubesha, bwana depite Alexis Bahunga, ujye witonda! Ejoho, nti wari wabeshye kandi ngo FARDC yafashe Ngungu kandi ikirimo M23, n’ahandi M23 iracyahari.”

Kugeza ubu ntacyo umutwe wa M23 uragira icyo uvuga kuri iyi nkuru, kimwecyo umuvugizi w’ungirije mu bya politiki, Oscar Barinda asubiza ku byatangajwe n’umuryango w’u bumwe bw’u Burayi n’Amerika aho basabaga ko aba barwanyi bava muri centre ya Masisi ngo kuko ifatwa ry’uyu mujyi ryatumye ibintu bizamba. Barinda yagize ati: “Ntabwo tuzawuvamo, aha ni agace ki wacu . Turava iwacu tujehe?”

Yakomeje agira ati: “Umuntu ntiyakwemera ko bamwica ngo bamurangize. Masisi ni gakondo yacu, ayo mazina yose ni twe twayise, dufite uburenganzira bwo kuhaba. Ntabwo tuhava.”

Yashimangiye ibi avuga ko M23 irwana yirwanaho, kuko irwana isubiza ibitero by’ingabo za RDC mbere yokuzirukana ikigarurira uduce.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo abarwanyi b’umutwe wa M23 babohoje isantire ya Masisi izwi nka gace k’ingenzi mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Hagataho amakuru yatanzwe n’abaturiye hafi ya centre ya Masisi, ahamya ko M23 ariyo ikiri muri centre ya Masisi ndetse hubwo ko ikomeje kwigarurira n’utundi duce.

Tags: Alexis BahungaDepiteMasisi
Share44Tweet27Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Nyuma y'uko bimenyekanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
Hon. Olivier Rumenge yagize icyo abwira Abanyamulenge muri iyi minsi mikuru, ndetse aranabihanganisha.

Rumenge yagaragaje ko Abanyamulenge bari gukorerwa jenocide.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?