Rumenge yagaragaje ko Abanyamulenge bari gukorerwa jenocide.
Bikubiye mu kiganiro bwana Olivier Rumenge Rugeyo yagiranye n’itangaza makuru muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iki kiganiro Rumenge yagikoze kuri uyu wa gatatu tariki ya 08/1/2025 akaba yakigiranye n’urubuga rwa News.cd.
Muri iki kiganiro Rumenge yagaragarije iki gitangaza makuru ko Abanye-kongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bari gukorerwa jenocide.
Yatangije agira ati: “Gahunda yo gutsemba ubwoko bw’Abanyamulenge mu burasirazuba bwa RDC ikomeje gufata indi ntera, kandi ikorwa umunsi ku wundi! Abantu baricwa, abandi baratwikwa, imitungo yabo iranyagwa.”
Ubutumwa bwa Rumenge, bwanahamagariye abashinzwe kugarura amahoro muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kugira icyo bakora, mu rwego rwo kugira ngo abanyamulenge babone umutekano.
Ati: Ndahamagarira abashinzwe amahoro mu gihugu cyose kwishyira hamwe no kwamagana iyi myitwarire idahwitse ikorerwa ubwoko bumwe muri RDC. Rwose jenocide iri gukorerwa Abanyamulenge muri iki gihugu.”
Rumenge kandi yagaragaje ko perezida Tshisekedi muri iki gihe, ashyize imbere cyane ibyo guhindura itegeko nshinga, ariko ko ataribyo byaringenzi, mu gihe abanyagihugu barimo bakorerwa iyicarubuzo.
Yagize ati: “Ibyo kuvugurura itegeko nshinga, ni byo Tshisekedi yitayeho cyane, ariko ibyo ntibyari ngenzi, hubwo yari kuzirikana abarimo kwicwa. Nta ngingo ni mwe yabona imubuza gukora neza.”
Mu mpera z’umwaka dosoje, ibitero by’ingabo za congo(FARDC) byibasiriye imihana y’Abanyamulenge mu Minembwe, bisiga bihitanye abatari bake, abandi babikomerekeramo.
Si byo gusa, kuko no mu cyumweru gishize, hari Abanyamulenge bane biciwe i Fizi, ni mu gihe bari banyuze inzira yo kwa Mulima bagana Uvira.
Olivier Rumenge watangaje ibi, mu matora y’ubushize muri RDC, yari umukandida ku mwanya w’ubudepite ku rwego rw’igihu; akomoka i Mulenge mu bice byo muri teritware ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.