Nubwo ubutegetsi bwa Tshisekedi bugerageza kurimbura Abanyamulenge, ariko hari icyo bashimira Imana.
Bikubiye mu butumwa bwanditse, Umunyamulenge uri mu Minembwe yahaye Minembwe.com, aho yagaragaje ko nubwo ingabo za perezida Félix Tshisekedi zabashoyeho intambara zo kubarimbura no kubangaza, ariko ko Imana yo idahwema kubaha ibyiza, ngo kuko ubu bafite umwero mwiza w’ibihingwa by’ibigori.
Kuva mu 2017 kugeza uyu munsi, Abanyamulenge bagiye bagabwaho ibitero bya Maï Maï ku bufasha bw’ingabo za Congo, bigamije kubica , kubanyaga inka zabo no kubangaza, nk’uko bamwe mu barwanyi bagabaga ibyo bitero bagiye babyigamba rimwe na rimwe.
Mu bitero byabagabweho mu ntangiriro z’umwaka w’2018, hari umurwanyi witwa Ngomanzito uyoboye umutwe wa Maï-Maï Birozebishambuke, yazaga avuga ko “azirukana Abanyamulenge ku butaka bwa RDC, ngo akabambutsa iyo baje bava.” Aho yavugaga mu Rwanda.
Ndetse mu bitero byabaye mbere y’aho, aba barwanyi bavuga ko bazabasubiza muri Ethiopia, aho amateka avuga ko ari yo Abatutsi bakomoka.
Noheri n’u Bunani by’ubushize, bitwinjiza muri uyu mwaka w’ 2025, Abanyamulenge mu Minembwe ntibabyizihije, kuko barimo bagabwaho ibitero by’ingabo za FARDC; ibyo bitero byagabwe mu mihana y’i Lundu, Lwiko, Kalingi na Runundu kuri Evomi ndetse no kuri Ugeafi.
Ubutumwa uyu munyamulenge yaduhaye, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11/01/2025, yatanze ifoto y’umurima w’ibigori birimo kwera, agerekaho n’ubutumwa buherekeza iyo foto, bugira buti: “Nti dutuje, kubera intambara Leta ya Kinshasa yadushoyeho, ariko nti bibuza ko Imana iduha umwero mwiza w’ibihingwa by’ibigori.”
Yashimangiye ibi agira ati: “Umwero w’ibigori mu Minembwe urimo ku bwinshi. Bisigaje iminsi ibarirwà ku ntoki bikera neza. Nubu ntiwabura icyo guhekenya.”
Yakomeje avuga ko “ibyo babikesha Imana yo mu ijuru.”
Ikindi yongeyemo, yavuze ko mu isoko ibiciro by’ifu bitazamutse, kandi ko ari Imana ikunda Abanyamulenge yabikoze.
Ati: “Hari icyo Imana yakoze, wari uzi ko ibumba y’ifu igura 12000 FC? Niko igura rwose, dutekereza ko ari Imana yabikoze, kuko ikunda ubwoko bw’Abanyamulenge.”
Gusa, yavuze ko nubwo hari umwero mwiza, ariko ko imirima yegereye ahari ikambi z’abasirikare ba FARDC yibwa, ndetse kandi bakanayisahura.
Yagize ati: “Abafite imirima yegereye ama pozisiyo ya FARDC, iribwa cyane. Navuga nk’imirima iri ku Kiziba, Muzinda, Runundu, i Lundu no ku Runundu.”
Yanasobanuye ko cyane, aba basirikare biba imyaka ihinzwe mu Bishanga no mu nzitiro, ariko ko ihinze kure itibwa, ngo kuko aba basirikare batinya Twirwaneho.
Tubibutsa ko ubwo uyu muturage yaduhaga ubu butumwa, Maï-Maï kubufasha bw’Ingabo z’iki gihugu yagabye ibitero mu mihana iherereye mu Marango. Aha ni mu nkengero za centre ya Minembwe.
Amakuru ava iyo avuga ko mbere y’uko iriya Maï-Maï igaba ibyo bitero yabanje gutwika amazu aherereye mu Biziba.
Nyamara, Twirwaneho yaje kwirwanaho, nk’uko iyi nkuru ibivuga, yirukana izo nyeshamba zitegwa inkunga n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Aka kanya umwanzi w’Abanyamulenge yasubijwe, inyuma, nk’uko bikomeje kuvugwa no kumbuga nkoranyambaga ziteraniraho Abanyamulenge.