Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Nubwo ubutegetsi bwa Tshisekedi bugerageza kurimbura Abanyamulenge, ariko hari icyo bashimira Imana.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 11, 2025
in Religion
0
Nubwo ubutegetsi bwa Tshisekedi bugerageza kurimbura Abanyamulenge, ariko hari icyo bashimira Imana.
127
SHARES
3.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Nubwo ubutegetsi bwa Tshisekedi bugerageza kurimbura Abanyamulenge, ariko hari icyo bashimira Imana.

You might also like

Na we wemera ko ibi byaje mu nsengero zari zikwiye gusengerwamo Imana gusa?

Uvira ngo bazakubitwa nabi bahunge, umuhanuzi ibyo yeretswe.

Ibyo wa menya kuri Kofi ukoze amateka mu gucuranga injyana y’igisirimba.

Bikubiye mu butumwa bwanditse, Umunyamulenge uri mu Minembwe yahaye Minembwe.com, aho yagaragaje ko nubwo ingabo za perezida Félix Tshisekedi zabashoyeho intambara zo kubarimbura no kubangaza, ariko ko Imana yo idahwema kubaha ibyiza, ngo kuko ubu bafite umwero mwiza w’ibihingwa by’ibigori.

Kuva mu 2017 kugeza uyu munsi, Abanyamulenge bagiye bagabwaho ibitero bya Maï Maï ku bufasha bw’ingabo za Congo, bigamije kubica , kubanyaga inka zabo no kubangaza, nk’uko bamwe mu barwanyi bagabaga ibyo bitero bagiye babyigamba rimwe na rimwe.

Mu bitero byabagabweho mu ntangiriro z’umwaka w’2018, hari umurwanyi witwa Ngomanzito uyoboye umutwe wa Maï-Maï Birozebishambuke, yazaga avuga ko “azirukana Abanyamulenge ku butaka bwa RDC, ngo akabambutsa iyo baje bava.” Aho yavugaga mu Rwanda.

Ndetse mu bitero byabaye mbere y’aho, aba barwanyi bavuga ko bazabasubiza muri Ethiopia, aho amateka avuga ko ari yo Abatutsi bakomoka.

Noheri n’u Bunani by’ubushize, bitwinjiza muri uyu mwaka w’ 2025, Abanyamulenge mu Minembwe ntibabyizihije, kuko barimo bagabwaho ibitero by’ingabo za FARDC; ibyo bitero byagabwe mu mihana y’i Lundu, Lwiko, Kalingi na Runundu kuri Evomi ndetse no kuri Ugeafi.

Ubutumwa uyu munyamulenge yaduhaye, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11/01/2025, yatanze ifoto y’umurima w’ibigori birimo kwera, agerekaho n’ubutumwa buherekeza iyo foto, bugira buti: “Nti dutuje, kubera intambara Leta ya Kinshasa yadushoyeho, ariko nti bibuza ko Imana iduha umwero mwiza w’ibihingwa by’ibigori.”

Yashimangiye ibi agira ati: “Umwero w’ibigori mu Minembwe urimo ku bwinshi. Bisigaje iminsi ibarirwà ku ntoki bikera neza. Nubu ntiwabura icyo guhekenya.”

Yakomeje avuga ko “ibyo babikesha Imana yo mu ijuru.”

Ikindi yongeyemo, yavuze ko mu isoko ibiciro by’ifu bitazamutse, kandi ko ari Imana ikunda Abanyamulenge yabikoze.

Ati: “Hari icyo Imana yakoze, wari uzi ko ibumba y’ifu igura 12000 FC? Niko igura rwose, dutekereza ko ari Imana yabikoze, kuko ikunda ubwoko bw’Abanyamulenge.”

Gusa, yavuze ko nubwo hari umwero mwiza, ariko ko imirima yegereye ahari ikambi z’abasirikare ba FARDC yibwa, ndetse kandi bakanayisahura.

Yagize ati: “Abafite imirima yegereye ama pozisiyo ya FARDC, iribwa cyane. Navuga nk’imirima iri ku Kiziba, Muzinda, Runundu, i Lundu no ku Runundu.”

Yanasobanuye ko cyane, aba basirikare biba imyaka ihinzwe mu Bishanga no mu nzitiro, ariko ko ihinze kure itibwa, ngo kuko aba basirikare batinya Twirwaneho.

Tubibutsa ko ubwo uyu muturage yaduhaga ubu butumwa, Maï-Maï kubufasha bw’Ingabo z’iki gihugu yagabye ibitero mu mihana iherereye mu Marango. Aha ni mu nkengero za centre ya Minembwe.

Amakuru ava iyo avuga ko mbere y’uko iriya Maï-Maï igaba ibyo bitero yabanje gutwika amazu aherereye mu Biziba.

Nyamara, Twirwaneho yaje kwirwanaho, nk’uko iyi nkuru ibivuga, yirukana izo nyeshamba zitegwa inkunga n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.

Aka kanya umwanzi w’Abanyamulenge yasubijwe, inyuma, nk’uko bikomeje kuvugwa no kumbuga nkoranyambaga ziteraniraho Abanyamulenge.

Tags: AbanyamulengeImanaMinembweTshisekedi
Share51Tweet32Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Na we wemera ko ibi byaje mu nsengero zari zikwiye gusengerwamo Imana gusa?

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Na we wemera ko ibi byaje mu nsengero zari zikwiye gusengerwamo Imana gusa?

Na we wemera ko ibi byaje mu nsengero zari zikwiye gusengerwamo Imana gusa? Kuri ubu benshi bibaza kuri iki kibazo, aho kuri ubu aho kugira ngo insengero zibe...

Read moreDetails

Uvira ngo bazakubitwa nabi bahunge, umuhanuzi ibyo yeretswe.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Kera kabaye, i Kinshasa bafunze abasirikare bayo ba ba-jenerali benshi.

Uvira ngo bazakubitwa nabi bahunge, umuhanuzi ibyo yeretswe. Umwe mu bahanuzi baherereye muri teritware ya Walungu muri Kivu y'Amajyepfo, yavuze ko ingabo za Congo n'iz'u Burundi zizakubitwa nabi...

Read moreDetails

Ibyo wa menya kuri Kofi ukoze amateka mu gucuranga injyana y’igisirimba.

by Bruce Bahanda
June 1, 2025
0
Ibyo wa menya kuri Kofi ukoze amateka mu gucuranga injyana y’igisirimba.

Kofi akoze amateka mu gucuranga injyana y'igisirimba. Kofi uwo bamwe bakunze kwita Joshua, umucuranzi uri mubakunzwe cyane muri iki gihe mu matorero y'Abanyamulenge yo muri Uganda no ku...

Read moreDetails

Babwiwe ibibateye ubwoba ku Ndondo ya Bijombo.

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
0
Babwiwe ibibateye ubwoba ku Ndondo ya Bijombo.

Babwiwe ibibateye ubwoba ku Ndondo ya Bijombo. Umwe mu bahanuzi bakomeye ku Ndondo ya Bijombo muri Kivu y'Amajyepfo, yabwiye Abanye-Ndondo ubuhanuzi budasanzwe bubateye ubwoba. Mu cyumweru gishize ni...

Read moreDetails

Icyo Umushumba yavuze kuri Pentecost iyo abakristo bizihiza nyuma ya Pasika.

by Bruce Bahanda
May 25, 2025
0
Icyo Umushumba yavuze kuri Pentecost iyo abakristo bizihiza nyuma ya Pasika.

Icyo Umushumba yavuze kuri Pentecost iyo abakristo bizihiza nyuma ya Pasika. Umushumba w'itorero rya All National Assembly of God, Reverend Misigaro Bizimana, yavuze ko igiterane cya Pentecost icyo...

Read moreDetails
Next Post
Inama yabereye kwa Buruma iraje inshinga bamwe mu Banyamulenge.

Inama yabereye kwa Buruma iraje inshinga bamwe mu Banyamulenge.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?