Perezida wa Angola yagize ibyo asezeranya ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC, menya n’uko byifashe ku mirongo y’urugamba.
Perezida wa Angola, João Lourenço, umuhuza ku makimbirane hagati y’u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, aheruka kuja kugisha inama mugenzi we wa Congo-Brazzaville, mu biganiro byabo bemeza ko hakenewe gukomeza inzira y’ibiganiro ku mpande zombi kugira ngo amahoro n’umutekano bigerweho mu Burasirazuba bwa RDC.
Umukuru w’igihugu cya Angola yavuze ko amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo, ashobora kurangira, aherereye ku myanzuro yafatiwe mu biganiro byo ku rwego rw’abaminisitiri hagati ya Congo n’u Rwanda, mu mishyikirano ibera i Luanda.
Yavuze ko hakenewe inama yo ku rwego rwo hejuru ishobora gukura munzira inzitizi zihari kugira ngo imyanzuro yafashwe ku bijyanye no ku randura FDLR no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho ku bw’umutekano warwo, itazaba imfabusa.
Aba baperezida bombi, Deni Sassou-N’guesso na perezida João Lourenço bagaragaje ko bahangayikishijwe n’iyubura ry’imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo( FARDC), mu gihe hari humvikanyweho agahenge ko guhagarika imirwano tariki ya 04/08/2024 hagati ya Kigali na Kinshasa mu biganiro by’i Luanda.
Aba bayobozi bombi bakaba barahuye ku ya 11/01/2025 i Brazzaville,
basabye impande zihanganye gushyira imbere inzira ziganisha ku gukomeza ibiganiro, no gushyigikira ubuhuza.
Kugeza ubu imirwano irakomeje, ahar’ejo tariki ya 12/01/2025 yabereye mu nkengero za Sake no muri teritware ya Nyiragongo, umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Ndjike Kaiko yavuze ko ingabo za FARDC zimiriye umutwe wa M23 gufata uduce muri Kivu y’Amajy’epfo, nubwo andi makuru avuga ko uyu mutwe wafashe agace ka Kalungu kari hafi na centre ya Minova muri teritware ya Kalehe muri Kivu y’Amajy’epfo.
Ikindi uyu mutwe wanigaruriye utundi duce duherereye muri teritware ya Nyiragongo, ahanini uturi muri grupema ya Kibumba.
Hagataho, imibare y’abaturage bahunga imirwano, nayo ikomeje kwiyongera, bigatuma hakenerwa uburyo butandukanye bwo kugoboka abo bantu.