Umunye-Kongo wo mu bwoko bw’Abashi yageneye Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange ubutumwa.
Umunye-Kongo wo mu bwoko bw’Abashi uvuga ko akomoka muri Walungu muri Kivu y’Amajy’epfo, ariko kuri ubu akaba atuye i Bukavu, yavuze ko akunda Abatutsi kandi ko yifuza kuzayoborwa nabo ngo kuko aribo “Bazungu bo muri Afrika.”
Kubera umutekano w’uyu mugabo w’u Mushi yasabye ko amazina ye adatangazwa.
Gusa, avuga ko atuye mu mujyi w’i Bukavu n’ubwo yavukiye muri teritware ya Walungu ihana imbibi na teritwari ya Mwenga ifite uduce twinshi duherereye mu misozi miremire y’Imulenge iwabo wa Banyamulenge.
Uyu Mushi atangira iki kiganiro, yabanje gusuhuza ubwanditsi bwa Minembwe.com, ndetse aranadushimira ku kazi k’itangazamakuru dukora, maze agera naho atubwira uwariwe.
Yagize ati: “Njyewe ndi Umukongomani ukomoka muri teritwari ya Walungu, ndi Umushi. Ubu ntuye i Bukavu. Ndabakunda, kandi mbashimira kukazi mukora. Turabakurikira umwanya munini.”
Yavuze kandi ko akunda umutwe wa M23, agerekaho ko akunda Abatutsi bose, bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ati: “Kuva nkiri muto nakudaga Abavandimwe bacu bo mu bwoko bw’Abatutsi. Ku bakunda n’umva bimbamo, biri mu maraso yanjye.”
Muri iki kiganiro, uyu Mushi yakomeje agaragaza amaranga mutima we, avuga ko icyo akundira Abatutsi ngo ni uko muri bo bagira “impano y’ubuyobozi.”
Yagize ati: “Abatutsi bazi kuyobora. Muri bo baremanwe impano y’u buyobozi.”
Yashimangiye ibi agira ati: “Abatutsi kuri njye, n’Abazungu bo muri Afrika.”
Ibindi yavuze kuri abo Batutsi yavuze ko bagira imyitwarire myiza, imibanire myiza, ibitekerezo byiza ndetse yongeraho ko bafite ibintu byinshi byiza ngo atashobora kurondora ngwa bimare.
Uyu mugabo wavuze ko afite imyaka 38 y’amavuko yasoje ubutumwa bwe avuga ko mu byifuzo bye, ahora asaba Imana kuzamuha kuramba ngo kugira azabone Abatutsi bayobora Congo, ngo kandi ibyo bikazaba ataraba umusaza.
Maze yongera kandi kuvuga ko akunda M23 ndetse ko yifuza ko yabanguka ikaza gufata ibice by’i wabo muri teritware ya Walungu ikabiyobora.