Ibyaha Leta ya Kinshasa iri gukora byo mu ntambara byashyizwe ku karubanda.
Umutwe wa M23 washyize hanze ibirego bishinja ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho wagaragaje ko ry’ica abasivile no gusenya ibikorwa remezo birimo amashuli n’insegero; byose bigize ibyaha byo mu ntambara.
Binyuze mu muvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibi byabereye mu bitero by’indege ihuriro ry’Ingabo za RDC ryagabye mu bice bituwe cyane byo muri grupema ya Kibumba muri teritware ya Nyiragongo, avuga ko byahawe izina rya ‘Caterpillar 2.’
Yagize ati: “Tariki ya 12/01/2025, ihuriro ry’Ingabo za Congo ryagabye ibitero by’indege z’intambara na kajugujugu mu bice byo muri Grupema ya Kibumba. Hasenywe ingo n’imitungo y’abaturage. Hapfuye abantu bakuru barindwi. Abasivile umunani barakomeretse bikomeye.”
Umuvugizi wa M23 kandi yasobanuye ko ingabo za FARDC n’abambari bayo bangije umuyoboro w’umuriro w’amashanyarazi usanzwe wifashishwa n’abatuye mu mujyi wa Goma, bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Umukuru w’umutwe wa M23, Berterand Bisimwa, yatangaje ko inzirakarengane ziri gupfira mu mazu, mu bigo by’amashuri no mu nsengero kandi ko insengero n’amashuri biri gusenywa n’ibitero ndetse n’iri huriro rigizwe n’ingabo za FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi, Wazalendo n’abacanshuro.
Perezida Bisimwa yagize ati: “Kwerekana imbaraga bikwiye kugaragarizwa ku rugamba, aho kuba kunzira karengane zidafite imbunda. Ni ngombwa kwibutsa Leta ya Congo ko nta mpamvu n’imwe yasobanura ibi bikorwa byibasira abaturage.”
Itegeko mpuzamahanga rigenga intambara ribuza impande zihanganye kugaba ibitero ku basivile badafite imbunda. Iyo hagize ubirengaho, akurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, ruherereye i La Haye mu Buholandi.
Perezida Bisimwa yateguje kandi umukuru w’igihugu cya RDC, Félix Tshisekedi n’ihuriro ry’Ingabo za RDC kwitegura kuzabazwa ibi byaha bakomeje gukorera abasivile bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ku ruhande rwa M23, umuvugizi wayo, yatangaje ko izakomeza kurinda abaturage n’ibice igenzura. Anasaba kandi abaturage kudaha agaciro ibinyoma bikomeje gukwirakwizwa na Leta ya Kinshasa.