Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Murashi yagize ibindi avuga ku Banyamulenge abasaba n’imbabazi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 16, 2025
in Regional Politics
0
Ntuyahaga yasubije Umunyarwanda uheruka kuvuga ko Abanyamulenge ari “inzererezi.”
89
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Murashi yagize ibindi avuga ku Banyamulenge abasaba n’imbabazi.

You might also like

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Isaie Murashi, Umunyarwanda yasabye imbabazi Abanyamulenge nyuma y’aho avuze ko ari “ibigarasha n’inzererezi,” ariko asobanura ko abo yavugaga bari Abanyamulenge batavuga rumwe n’abandi.

Umusibo ejo hashize, Murashi akoresheje konti ye ya Facebook yatanze ubutumwa agaragaza ko yacitswe ariko ko atari Abanyamulenge bose yashaka kuvugaho.

Yagize ati: “Muzi ko ndi umufana wa M23 kuko ni Abavandimwe banjye. Ikindi ndi umufana wa Col.Makanika na Twirwaneho. Kubyibyo mbabazwa na Masunzu n’abandi nkawe, aba nibo nashakaga kuvuga, hanyuma ndacikwa nkora globalization.”

Yakomeje agira ati: “Rero ni ikosa nemera kandi nsabye imbabazi abanyumvise bakababara. Umuco wa gifura wo gusaba imbabazi no kuzitanga turawusangiye. Nk’umuntu narakosheje nk’uko n’undi wese yakosa. Mugire ishya n’ihirwe Inka n’abana.”

Mu butumwa bwe bwa mbere yari yavuze ko we ari umunyamateka, bityo ko azi “Abanyamulenge.” Avuga ko ari abantu batazi ubuyobozi kandi bagira imico ivagavanzemo iy’igipfulero, i kibembe n’ikivira.

Yavuze ko Abanyamulenge ari Abatutsi ariko ko batazi ko ari bo. Anavuga ko bamwe muri bo bazimiriye mu bwoko bw’Abashi mu myaka 500 ishize.

Hari naho yari yavuze ko ari ibigarasha n’inzererezi.

Ibi byatumye Abanyamulenge bababara, ndetse bamwe muri bo batanga ubutumwa ba mubwira ko atazi amateka banasobanura ko Abanyamulenge bageze muri RDC bakurikiye ubwatsi bw’inka, bityo ibyari bibaraje inshinga babigezeho kandi batunga n’imiryango yabo neza.

Mu bindi bamubwiye, nk’uko biri mu nkuru ya mbere twanditse kuri Minembwe.com bavuze ko Abanyamulenge ari Abatutsi ijana ku ijana kandi batigeze bivanga n’andi moko.

Usibye n’ibyo basubije Murashi ko bayoboye kera, aho bavuze uwitwa Kayira wayoboye Localité ya Garyi, ndetse hari n’abandi bayoboye barimo Ntakandi.

Gusa bagaragaza ko Abanyamulenge bagiye barwanywa n’andi moko yo muri iki gihugu, mu rwego rwo kugira ngo bazahore ari abashitsi mu gihugu cyabo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Mu byo basubizaga Murashi barimo bamweka ko yashigikiye abahora barwanya Abanyamulenge, kimwe na ba Justin Bitakwira n’abandi bameze nkawe.

Tags: AbanyamulengeImbabaziMasunzuMurashi
Share36Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Kwa Tshisekedi barakajwe n'itsinda ry'abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23. Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko yababajwe n'urwego rwa karere ka Afrika y'ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura...

Read moreDetails

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails
Next Post
Imirwano ikomeye yaramukiye mu duce two muri Kalehe.

Imirwano ikomeye yaramukiye mu duce two muri Kalehe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?