Murashi yagize ibindi avuga ku Banyamulenge abasaba n’imbabazi.
Isaie Murashi, Umunyarwanda yasabye imbabazi Abanyamulenge nyuma y’aho avuze ko ari “ibigarasha n’inzererezi,” ariko asobanura ko abo yavugaga bari Abanyamulenge batavuga rumwe n’abandi.
Umusibo ejo hashize, Murashi akoresheje konti ye ya Facebook yatanze ubutumwa agaragaza ko yacitswe ariko ko atari Abanyamulenge bose yashaka kuvugaho.
Yagize ati: “Muzi ko ndi umufana wa M23 kuko ni Abavandimwe banjye. Ikindi ndi umufana wa Col.Makanika na Twirwaneho. Kubyibyo mbabazwa na Masunzu n’abandi nkawe, aba nibo nashakaga kuvuga, hanyuma ndacikwa nkora globalization.”
Yakomeje agira ati: “Rero ni ikosa nemera kandi nsabye imbabazi abanyumvise bakababara. Umuco wa gifura wo gusaba imbabazi no kuzitanga turawusangiye. Nk’umuntu narakosheje nk’uko n’undi wese yakosa. Mugire ishya n’ihirwe Inka n’abana.”
Mu butumwa bwe bwa mbere yari yavuze ko we ari umunyamateka, bityo ko azi “Abanyamulenge.” Avuga ko ari abantu batazi ubuyobozi kandi bagira imico ivagavanzemo iy’igipfulero, i kibembe n’ikivira.
Yavuze ko Abanyamulenge ari Abatutsi ariko ko batazi ko ari bo. Anavuga ko bamwe muri bo bazimiriye mu bwoko bw’Abashi mu myaka 500 ishize.
Hari naho yari yavuze ko ari ibigarasha n’inzererezi.
Ibi byatumye Abanyamulenge bababara, ndetse bamwe muri bo batanga ubutumwa ba mubwira ko atazi amateka banasobanura ko Abanyamulenge bageze muri RDC bakurikiye ubwatsi bw’inka, bityo ibyari bibaraje inshinga babigezeho kandi batunga n’imiryango yabo neza.
Mu bindi bamubwiye, nk’uko biri mu nkuru ya mbere twanditse kuri Minembwe.com bavuze ko Abanyamulenge ari Abatutsi ijana ku ijana kandi batigeze bivanga n’andi moko.
Usibye n’ibyo basubije Murashi ko bayoboye kera, aho bavuze uwitwa Kayira wayoboye Localité ya Garyi, ndetse hari n’abandi bayoboye barimo Ntakandi.
Gusa bagaragaza ko Abanyamulenge bagiye barwanywa n’andi moko yo muri iki gihugu, mu rwego rwo kugira ngo bazahore ari abashitsi mu gihugu cyabo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Mu byo basubizaga Murashi barimo bamweka ko yashigikiye abahora barwanya Abanyamulenge, kimwe na ba Justin Bitakwira n’abandi bameze nkawe.