FARDC na FDLR biraye mu mihana y’Abanyamulenge bayiteraguramo ibisasu biremereye.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 19/01/2025, ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR na Maï-Maï zitegeye imihana y’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge mu bice byo muri Komine ya Minembwe mu misozi miremire y’Imulenge, muri Kivu y’Amajy’epfo zitangira kuyiteramo ibisasu.
Ibi bikorwa byo kurasagura mu mihana y’Abanyamulenge, ingabo za FARDC n’abambari bazo babitangiye ahagana isaha ya saa moya z’iki gitondo cyo ku Cyumweru.
Minembwe.com amakuru yizewe imaze kwakira, avuga ko ibyo bisasu FARDC, FDLR na Maï-Maï ziri kubitera ku ku Kabakire, Ugeafi no mu bice byo muri Localité ya Gakenke.
Utwo duce twose duherereye muri komine ya Minembwe, akarere ahanini gatuwe n’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Ibisasu ahanini FARDC n’abambari bayo bari gutera muri iyo mihana, nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga, birimo ibibombe, grenade ndetse kandi bakarasisha n’imbunda zo mu bwoko bwa mashini-gun.
Kubera ko ibyo bisasu bikiri kuraswa no muri aka kanya, nta baturage baramenyekana boba byahitanye, gusa abenshi muri abo baturage bahunze bakaba bari guhungira mu mashyamba no mu bihuru byaho hafi.
Ibi bitero bya FARDC, FDLR na Wazalendo (Maï-Maï) byatumye abakristo badaterana mu Minembwe, nk’uko amakuru abivuga.
Ibi bitero Fardc igaba mu mihana y’Abanyamulenge, byaherukaga mu mpera z’u mwaka ushize wa 2024. Ni ibitero byasize bihitanye ubuzima bw’Abanyamulenge benshi harimo ko n’ibintu byabo byagiritse, nka mashuri yasenyutse, imyaka, amatungo yabo yararashwe arapfa n’ibindi.
Hagataho, Twirwaneho yatangiye akazi ko kwirwanaho no kurwanirira ababyeyi babo. Minembwe.com iragenda ibamenyesha uko bigenda bihinduka.