Umusirikare uri mu barinda perezida Tshisekedi yafashwe yiba.
Umusirikare wo mu ngabo zirinda perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yafatiwe mu rusengero ruherereye i Lubumbashi arimo kwiba, nk’uko amasoko yacu abivuga.
Ku cyumweru ejo hashize, ni bwo uriya musirikare yafatiwe mu rusengero yibye Telefone.
Bivugwa ko Urusengero yibiyemo ruherereye muri Quartier ya Likasi yo mu mujyi w’i Lubumbashi.
Mu mashusho yagiye hanze agaragaza ko yibye telefone ya smart phone, ikaba yari iya pasiteri mukuru w’urwo rusengero yibiyemo.
Abakiristo b’urwo rusengero nibo bahise bamufata, bahita banamuhambira amaguru n’amaboko, ubundi batangira ku muhata ibibazo ari nako bamukubita ibiti n’inshyi nyinshi.
Ubwo bamuhataga ibibazo hari aho yashubije ko we ari uwo muri batayo ya kabiri yo mu ngabo z’irinda perezida Félix Tshisekedi ziherereye i Lubumbashi.
Muri aya mashusho, nta peta igaragara yambaye kurutugu rwe, ariko bamwe mu basirikare bamuzi bavuze ko ari Lieutenant.
Nyuma kandi bariya ba kristo, bongeye kumuhambira bundi bushya, ni mu gihe bafashe amaboko bayahambirira ku giti hejuru gishize, amaguru nayo aja hasi; ubwo ba mukubitaguraga inshyi n’ibiti ndetse n’ibipasu barimo banamubwira ko atari umwibyi gusa hubwo ko ari n’umwicyanyi.
Si igishyitsi gufata umusirikare wa Leta ya Kinshasa yiba, mu bihe byinshi barafatwa haba i Kinshasa, Goma na Bukavu n’ahandi.
Ahanini abasirikare ba Congo, biba kumpamvu zuko badahemberwa ku gihe, nk’uko byagiye bivugwa n’abasirikare benshi bafashwe biba mu bihe bitandukanye.