M23 iri kwagura ibirindiro byayo mu buryo budasanzwe muri Kivu y’Amajy’epfo.
Umutwe wa M23 wafashe umusozi ubaho ikibuga cy’indege cyo muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo n’ibindi bice biherereye mu nkengero za Minova, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Umusozi ubaho ikibuga cy’indege cya Kalehe witwa Buragiza, M23 yawufashe igihe c’isaha z’ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa mbere tariki ya 20/01/2025.
Ni umusozi w’ingenzi cyane, kuko ni wo indege ziturutse mu bice bitandukanye byo muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo zijya i Goma zikatiraho.
Ifatwa ry’uyu musozi rigaragaza ko kuba indege zijya Goma zakomeza byaterwa n’ubushake bwa M23, mu gihe itabishaka yazihagarika.
Uyu mutwe wa M23 wigaruriye uwo musozi nyuma y’uko wari wigaruriye Lumbishi, Bitonga, Numbi n’ahandi muri Kalehe.
Amakuru yizewe avuga ko mu masaha make ashize uyu mutwe warimo urwanira hafi na centre ya Minova ifatwa nk’umurwa mukuru wa teritwari ya Kalehe.
Kuri ubu amakuru agera kuri Minembwe.com ahamya ko M23 imaze kwigarurira imisozi ihanamiye uyu mujyi wa Minova, kuburyo isaha iyari yose ishobora kuwufata mu gihe yabishaka.
Ndetse kandi hari andi makuru yo ku ruhande avuga ko ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo ingabo z’u Burundi zicyunze uyu mujyi wa Minova zasabye amato kugira ngo ziwuhunge.
Kandi mu gihe uyu mujyi wa Minova wagiye mu maboko ya M23 , bisobanurwa ko inzira ihuza Goma na Bukavu yaba ifunzwe, nk’uko abazi ibyo bice babivuga.
Ibyo bibaye kandi mu gihe muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 bafashe uduce twose twunamiye umujyi wa Sake, muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.